Kiyovu Sports yemeza ko Nizeyimana Djuma wagiye muri APR FC akiri umukinnyi wayo

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA n’ubwa APR FC ko Nizeyimana Djuma wagiye muri iyi kipe y’ingabo akiri umukinnyi wayo.

Nyuma y’uko Kiyovu Sports itakaje igikombe cy’Amahoro itsindiwe ku mukino wa nyuma na AS Kigali, uwari umukinnyi wayo Nizeyimana Djuma wari waramaze kumvikana na APR FC, yahise ayerekezamo.

Nizeyimana wasinye imyaka ibiri, ntabwo yakiniye APR FC muri CECAFA Kagame Cup kuko yari yaravunikiye mu mukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro Kiyovu Sports yahuyemo na Police FC.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buvuga ko uyu mukinnyi akiri uwabo kuko abafitiye amasezerano ndetse mbere yo kujya muri APR FC hari ibyagombaga gukorwa, ariko bikaba bitarubahirijwe.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje ko bwamaze gutandukana n’abarimo; Rwabuhihi Aimé Placide (APR Fc), Habamahoro Vincent (AFC Leopards yo muri Kenya), Kalisa Rashid, Ahoyikuye Jean Paul (AS Kigali FC), Ndoli Jean Claude (Musanze Fc) na Herron Berrian wagiye muri Afurika y’Epfo.

Yanditswe na Protais Mbarushimana

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo