UBUSUWISI : Kamarampaka ku guha ubwenegihugu abimukira bahavukira

UBUSUWISI : Kamarampaka ku guha ubwenegihugu abimukira bahavukira

Abasuwisi bagiye gutora kamarampaka yemerera korohereza abana bato bavukira muri iki gihugu bakomoka ku bimukira.

BBC yanditse ko benshi mu basuwisi bagaragaje ukutishimira iki kifuzo cya leta yabo.

Aba banakoze urugendo rwamagana iki cyifuzo cya leta ku byapa bari bafite byari byanditseko badashaka abimukira , bahamya ko uku guha ubwenegihugu abana bahavukiye bizajya byoroherereza abimukira kubona ubwenegihugu bw’ubusuwisi.

Tubibutse ko abimukira bagera muri iki gihugu cy’ubusuwisi baba baciye mu gihugu gituranyi cy’ubutaliyani benshi baba baturutse ku mugabane w’Afurika.

JPEG - 69.2 ko