Cameroun : Harafungura urubanza rw’abaharanira ijambo kw’abavuga icyongereza mu kazi ka leta

Cameroun : Harafungura urubanza rw’abaharanira ijambo kw’abavuga icyongereza mu kazi ka leta

Urukiko rukuru rwa Cameroun ruratangira kuburanisha urubanza rw’abagabo 3 b’imiryango ya societe sivile bashinjwa kugumura abaturage.

RFI itangaza ko aba bagabo barimo umunyamategeko n’umwarimu muri kaminuza ndetse n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu batawe muri yombi mu mezi 3 ashize nyuma yo guhamagarira abanya Cameroun batuye muri bimwe mu bice by’uburengerazuba bikoresha icyongereza gusaba icyongereza ko cyashyirwa mu ndimi zihabwa agaciro, bavuga ko uwize muri uru rurimi ngo adahabwa akazi muri leta ndetse n’irindi hohotera rishingiye ku kuvuga ururimui rw’ icyongereza rikabije.

Ku rundi ruhande ariko leta ishinja kandi aba bagabo iterabwoba, guteza akavuyo n’amakimbirane mu baturage no gukwirakwiza amakuru atariyo muri rubanda, mu gihe ibi byaha byabahama itegeko ry’iki gihugu rivuga ko bahanisha igihano cyo kwicwa.

JPEG - 69.1 ko