Butera Knowless asanga gusenga cyane byafasha umukobwa wese ushaka kuba umuhanzikazi

Butera Knowless asanga gusenga cyane byafasha umukobwa wese ushaka kuba umuhanzikazi

Ubwo RadioTV10 byasuraga Butare Jeanne D’arc wamenyekanye nka Knowless yashatse kumenya bimwe mu byibanze umukobwa wese ushaka kwinjira muri muzika yazirikana ndetse n’intwaro yakoresha kugirango angere ku tsinzi.

Knowless avuga ko atari urugamba rworoshye kuba umuhanzikazi kuko uhura n’ingorane nyinshi zitandukanye kugirango ugire aho ugera kandi ko habamo ibicantege byinshi.

Hari uwabona Knowless akagira ngo yaciye mu nzira iharuye kugirango abe Knowless wafashe imitima y’abenshi ariko we avuga nta nzira itagira amahwa ni inzitane gusa uko ubyitwaramo bishobora kuguha intsinzi cyangwa se ugatsindwa nubwo ntawe nabyifuriza.

Butera akomeza avuga ko gusenga, guca bugufi no kugira umuhate biri mu byatuma ubasha kugera ko nzozi zo kuba umuhanzikazi kandi ugakundwa ariko gusenga akaba aribyo ushyira imbere kurusha ibindi kuko ngo burya mu gusenga habamo ibisubizo byose.

GIF - 233.4 ko

Umunyamakuru yamubajije niba ibyo bitatu aribyo yabwira umukobwa wese ushaka kuba umuhanzikazi kandi akagera kure heza asubiza avuga ko yamubwira byinshi bitewe nuko baganiriye gusa yongeyeho ko no kwihangana ndetse ugakunda ibyo ushaka gukora atari uko ubonye undi abikora nabyo bagufasha. Gukunda kuvugwa neza cyangwa nabi kuriwe ntabibona nk’ikibazo cyangwa igicantege kuko we asanga kuvugwa byakagombye kukwereka ko haricyo uricyo ku bantu ndetse ko hari akazi uba ukora kuko ntiwavugwa ntacyo wakoze gusa avuga ko kuvugwa nabi wabigizemo uruhare nabyo bitandakwiye k’umuntu uwariwewese.

JPEG - 41.6 ko

Knowless avuga ko kuba umuhanzikazi byamwigishe byinshi ndetse bimuha ubutunzi avuga kuri we bukomeye aribwo bw’abakunzi afite ahantu hatandukanye kandi byanamufashije kwiyishyurira amashuri ya kaminuza ibintu abona nkibyagaciro gakomeye.

JPEG - 53.6 ko