Ese waba uzi amateka ya Louis Vuitton ?

Ese waba uzi amateka ya Louis Vuitton ?

LV mu ijambo rihinye rikunda kugaragara mu myenda, inkweto, imikandara, imibavu, amadarubindi, amasaha, ibitabo, ibikapu by’ubwoko butandukanye tutibagiwe n’imikufi ikunda kwambarwa n’abenshi yatangiye mu myaka 163 ishinze aho hari mu mwaka 1854 itangijwe n’umugabo witwaga Louis Vuitton Malletier wari umufaransa itangirira mu bufaransa kugeza nubu niho ikicaro gikuru cyayo kiri.

Nyuma y’intambara ya 2 y’isi nibwo Louis yashinze uru ruganda arushinga akora ibikapu bimeze nka male, ibindi bimeze nkibikoze mu mugwegwe ariko byose bigahurira kukuba byarabaga biremereye ndetse binagoranye kubitwara, ibi bikapu yakoraga bifite ibara rya chocolate.

Mu mwaka 1858 yatangiye gukora ibikapu bifite umubiri unoze ndetse byatwarika neza aza no kubishyira mu bikorwa ahita ashyiraho ikimenyetso cya LV nk’impine y’izina rye. Nyuma yo gukora ibi bikapu bikanakundwa cyane byatangiye kwiganwa uyu mugabo ahita akoresha imurikagurisha mu mugi mukuru w’umubufaransa (Paris) kugirango yerekane ibikapu by’umwimerere uko bimeze mu mwaka 1867. Mu mwaka 1876 yahinduye ibara ry’ibi bikapu avanga ibara rya Beige na chocolate yerurutse.

Mu mwaka 1885 Louis Vuitton yafunguye irindi duka mu mugi wa London mu gihungu cy’ubwongereza ariko kubera uburyo abantu bakomeje kwigana ibi bikapu uyu mugabo yahisemo guhindura ikimenyetso LV akigira L.Vuitton nk’ikimenyetso cy’ubucuruzi.

JPEG - 285.7 ko

Mu mwaka 1892 uyu mugabo yitabye Imana ubucuruzi busigara bukorwa n’umuhungu we witwaga George Vuitton nawe utaricaye kuko yatangiye urugamba rwo kugeza ibikoresho bakoraga ku isi hose ahera muri Chicago akoresha imurikangurisha mu mwaka 1893 nyuma y’imyaka 3 gusa aho hari mu mwaka 1896 yashyize hanze uburyo bwizewe yari yemerewe bwo kwerekana ibihangano byabo ku isi ndetse nuko wabamenyesha ibyo ushaka, igitekerezo cyangwa ikibazo ku isi hose byatanze umusanzu ugaragara mu bucuruzi bwabo. Ibi byatumye George akorera igendo mu bihungu bitandukanye harimo Leta zunze ubumwe z’America, ubuhinde, ubwongereza n’ahandi hatundukanye yerekana ibikapu bito dukunze kwita amasakoshi bari bakoze.

JPEG - 240.7 ko

Mu 1936 George yitabye Imana ishingano zisigarana umuhungu we witwaga Gaston Louis Vuitton. Kuva mu 1945 nibwo uru ruganda rwashatse andi masezerano yabemerega kongera ibikoresho bakoraga aho bahise bahera ku makofi, udusakoshi duto twabagore bakunze kwita "Porte monnaie" bikomeza gutyo bagenda bongera n’ibindi bikoresho nk’imibavu, inkweto, amadarubindi kugera mu mwaka 2000 bari bagitangira gukora ibintu bishyashya byinjira mu murongo wibyo bakora.

JPEG - 697.3 ko

Uko imyaka yagendaga ishira uru ruganda niko rwigaga k’ukuntu bakora ibintu bikundwa n’abantu ariko mu mabara yose gusa ikimenyetso cya LV ntikigeze kivaho kugeza nubu kirakoreshwa ku bihangano by’uru ruganda byose.
Uru ruganda rwamaze imyaka 6 ruyoboye izindi ganda zikora ibintu bisa nkibyo rukora kuko kuva mu mwaka 2006 kugera mu mwaka 2012 rwazaga ku mwanya wa mbere kubera ubucuruzi bukorera ahantu hatandukanye harimo kuri murandasi, amaduka agera kuri 460 akorera mu bihungu bigera kuri 50 ku isi hose ndetse ikoresha abakozi barenga 121,289 binjirije uru ruganda agera kuri Miliyari 10 mu mwaka 2016.