Gisupusupu yatanze umuganura w’indirimbo nshya "Rwagitima yagaragayemo umubyeyi wamureze"

Umuhanzi w’ikirangirire Nsengiyumva François wamenyekanye nk’Igisupusupu muri muzika, uyu munsi ku munsi w’umuganura yasohoye indirimbo ye nshyashya yise Rwagitima yagaragayemo amashusho ndetse n’amazina y’umubyeyi wamureze.

Uyu muhanzi yifitemo ubuhanga bwo gukoresha amagambo azimije ku buryo gusobanukirwa n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze bisaba kubanza ukicara ugatuza ukazumva ntawe ukurangaza. Nkuko byumvikana muri iyi ndirimbo, Rwagitima ni agace gaherereye mu Karere ka Gatsibo aho bivugwa ko ariho uyu muhanzi yakuriye.

Iyi ndirimbo "Rwagitima" urebye usanga ikubiyemo amateka y’uyu muhanzi dore ko uyu mubyeyi wa garagaye muri iyi ndirimbo yambaye imyenda y’ababayoboke b’idini rya Isiramu ariwe Mwatatu ndetse akanaba Mwambiri uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo.

Uyu yitwa Mwatatu niwe wareze Gisupusupu kuva akiri muto

Kanda hano wumve "Rwagitima"

Amakuru dukesha isheni iboneka kuri Youtube, Alain Muku, Mu kiganiro Higura cya 15 cyatambutse kuwa 22 Nyakanga 2019, ubwo Mwatatu yaganiraga n’umunyamakuru wa Higura yahishyuye ko ari we wareze Nsengiyumva François kuva akiri muto.

Amajwi y’iyi ndirimbo ’Rwagitima’ y’uyu muhanzi uri mu maboko ya Alain Mukurarinda, yatunganyinjwe Jay P naho amashusho akorwa na Fayzo. Hagaragaramo, imyambarire ya kera, imbyino za Kinyarwanda n’izo ku Nkombo ndetse na bamwe mu bantu bamenyerewe muri filime nyarwanda nk’umunyarwenya Makanika, Kirahinda n’abandi.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo