Gutinya inzara kuruta Ebola bishobora kuyiha icyanzu mu Rwanda

Abanyarwanda bamwe na bamwe batuye hafi n’umupaka utandukanya igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo batangarije umunyamakuru wa Radio na TV10 ko batinya inzara kuruta uko batinya Ebola.

Ibi babitangaje igihe abashinzwe umutekano biganjemo inzego za Polisi babuzaga bamwe na bamwe kwambuka berekeza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, nyuma y’aho umujyi wa Goma uhana imbibi n’umujyi wa Gisenyi, uherereye mu Karere ka Rubavu ukomeje kwibasirwa n’icyorezo cya Ebola.

Abo baturage ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa radio na TV10 bakomeje kugaragaza ko Ebola atari icyorezo gikomeye kuburyo cyababuza kujya guhahira muri iki gihugu cy’abaturanyi. Umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka yagize ati:

"Oya nta bwoba bwa Ebola, iyakaremye niyo ikamena."

Umucuruzi uvuga ko adatinya Ebola

Bamwe bakomeje kugira impungenge ko aba baturage batumva impamvu babuzwa gukora ingendo nyinshi muri iki gihugu, bashobora guca inzira z’ubusamo bakagarukana icyorezo cya Ebola.

Inzego z’ubuzima zo zakomeje kugira impungenge maze zisaba abaturage kwirinda ingendo zidakenewe cyane muri icyo gihugu ngo kuko umuntu umwe gusa ashobora kwanduza igihugu cyose hagapfa umubare w’abatabarika

Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo iratangazako abantu 4 aribo bamaze kugaragarwaho na Ebola mu mujyi wa Goma uhana imbibi n’u Rwanda ndetse hafi ya bose bakaba baramaze kwitaba Imana

DRC bakomeje gushyingura abishwe na Ebola

Minisitiri w’ubuzima Dr. Diane Gashumba mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuzeko kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, icyakora ngo uwayandura biteguye kumuha ubufasha bwihuse.

Nkuko tubikesha Umuryango w’Abibumbye, ishami ryita ku buzima, OMS, guhera muri Kamena 2018 kugeza uyu munsi, abasaga 1700 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Yanditswe na Juventine MURAGIJEMARIYA.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo