Gisupusupu yasubiye Rwagitima kubera ibyago

Nsengiyumva François wamenyekanye nka Gisupusupu mu muziki ubu yasubiye Rwagitima ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyirarume witwaga Rutuku wari unatuye muri ako gace kitwa Rwagitima uyu muhanzi aherutse kuririmba mu ndirimbo ye nshyashya.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yamenyekanye uyu munsi ku italiki ya 4 Kanama 2019. Uyu musaza wari ufite imyaka 90 yitabye Imana aguye mu karere ka Gatsibo azize uburwayi. Nsengiyumva François we yamenye aya makuru ari mu rugendo avuye i Rusizi aho yari yakoreye igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize.

Amakuru agera kuri Radio na TV 10 avuga ko uyu muhanzi akimara kumva iyo nkuru y’inshamugongo yahise yerekeza mu Karere ka Gatsibo i Rwagitima kugira ngo ajye kwifatanya n’abandi gutabara.

Nubwo uyu muhanzi apfushije uyu mubyeyi we ariko yari mu bihe byiza aho aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise "Rwagitima " yakunzwe n’abatari bake.

Uyu muhanzi kandi ibi byago bimusanze ari mu myiteguro ikomeye aho ari kwitegura kuzaririmba mu gitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival kizitabirwamo n’abahanzi bakomeye mu Karere harimo Diamond Platnumz ndetse n’abandi.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo