Umusore ukomoka muri Cameroun wigaga mu Rwanda basanze yapfuye

Umusore w’imyaka 18 ukomoka muri Cameroun wigaga muri Kaminuza yigisha iby’Imiyoborere (ALU), witwa Che Suh Bonaventure yarohamye muri piscine y’imwe muri Hotel yari acumbitsemo i Kigali, bamusanga yashizemo umwuka.

Ibi byabaye ku munsi w’ejo ku Cyumweru, ahagana saa sita n’iminota icumi mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.

Uyu musore wigaga muri African Leadership University (ALU) mu mwaka wa kabiri, ngo yari ajyanye n’umukobwa koga aza kurohama ubwo yari amaze kwibira kuri metero imwe na sentimetero 70.

Amakuru ya bamwe mu bahageze mbere baje gutabara, avuga ko nyakwigendera ku wa gatanu yari yaraye anywa inzoga nyinshi, kandi ngo no ku wa Gatandatu yatashye atinze cyane.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Umutesi Marie Gorette, yavuze ko iperereza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane imvano y’urupfu rw’uyu musore.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo