Rayon Sports yasubijwe imodoka yayo yari imaze amezi abiri ifatiriwe

Abyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports babinyujije ku rukuta rwabo rwa twitter, bahamije ko bamaze kubona imodoka yabo yari imaze amezi abiri yarafatitiriwe kubera kutumvikana hagati y’iyi kipe n’Akagera Motors.

Bagize bati: "Bus yacu yagarutse tuzayigendamo tugiye gukina na @AlHilalOmdurman.We are ready !!!! ARE U READY TOO???"

Rayon Sports yari imaze amezi 2 igenda mu modoka isanzwe mu gihe hari ibiganiro byahuzaga impande zombi kugira ngo imodoka y’ikipe igaruke mu muhanda.

Rayon Sports yabanje kwishyura miliyoni 50 Frw muri miliyoni 100 Frw zaguzwe iyi modoka, aho andi mafaranga yagombaga gutangwa nyuma.

Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports yavuze ko mu byatumye imodoka y’ikipe ifatirwa harimo inyemezabwishyu ya miliyoni 2.7 Frw bahawe n’Akagera Motors kari kakoze iyi modoka ubwo yaherukaga gupfa.

Uyu muyobozi yavuze ko Rayon Sports itemera kwishyura aya mafaranga kuko imodoka yari ikiri mu gihe cy’igeragezwa yemerewe ubwo yayiguraga.

Akagera Motors yishyuzaga kandi Rayon Sports ibirarane bya miliyoni 16 Frw itabashije kwishyura mu mezi ane aheruka, aho bari bumvikanye ko izajya itanga miliyoni enye ku kwezi.

Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi kuri uyu wa Gatanu, Akagera Motors yemeye gusubiza Rayon Sports imodoka ndetse izayigendamo kuri iki Cyumweru igiye gukina na Al Hilal mu mukino wa CAF Champions League uzabera i Nyamirambo saa 15:00.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo