Tanzania: umubare w’abahitanwe n’impanuka y’iturika ry’imodoka ugeze kuri 75

Umubare w’abahitanywe n’impanuka y’iturika ry’imodoka yari yikoreye peteroli wavuye kuri 71 ugera kuri 75.

Iyi mpanuka yabaye mu mpera z’icyumweru dusoje nkuko bivugwa na minisitiri w’intebe wa Tanzania Kassim Majaliwa.

Ubwo Prezida John Pombe Magufuli yihanganishaga ababuriye ababo muri iyi mpanuka, yananenze bikomeye uburyo iyi modoka yari yikoreye peteroli yarenze umuhanda ihunga umumotari wayigendeye nabi igahita yisekura hasi, abaturage bakiruka bajya gusahura aho gutabara, ibyanaje kubaviramo urupfu kuko bidatinze ikigega cyahise gifatwa n’umuriro gisandarira kimwe benshi barakomereka abandi bahaburira ubuzima.

President yahise anatanga ikiruhuko cy’iminsi itatu yo gushyingura ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo