Hari icyizere ko Rayon Sports yakuramo Al-Hilal

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Nduhungirehe Olivier, ufite ubumenyi m’umupira w’amaguru, yavuze ko nubwo Rayon Sports itabashije gutsindira Al-Hilal mu rugo mu mukino w’ijonjora ribanza muri CAF Champions League, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 kuri iki Cyumweru, hari amahirwe ko ishobora gukomeza.

Ati: ” Ubundi amakipe yanganyije mu rugo ntabwo aba afite amahirwe, cyane cyane iyo yatsinzwe igitego, ariko ntabwo wavuga ko byarangiye. Njye ndakeka uko nabonye Rayon Sports ubu, ifite ubushobozi bwo kujya gutsindira Al Hilal hariya muri Sudani.”

“Igitego yatsinzwe ni igitego kibabaje cyavuye ku ikosa rya myugariro. Al-Hilal uko nayibonye, ntabwo ari ikipe ikanganye cyane ku buryo yamerera nabi Rayon Sports hariya muri Sudani. Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutsinda niyitegura neza n’amakosa yabaye ikayakosora. Hagati mu kibuga hari ikibazo, Al-Hilal yahanyuraga bitagoye cyane.”

Uyu mukino ubanza w’ijonjora ribanza rya CAF Champions League wahuje Rayon Sports na Al-Hilal Club kuri Stade ya Kigali, wabaye ku itariki ya 11 Kanama 2019. Warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1. Umukino wo kwishyura uzabera mu Mujyi wa Omdurman muri Sudani tariki ya 23 Kanama 2019.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo