Nyagatare: Ubusinzi mu bagore bwafashe indi ntera

Ababyeyi bo mu Karere ka Nyagatare, baravuga ko ubusinzi mu bagore bagenzi babo bumaze gufata indi ntera aho umugore ari gusinda akaba yakwiyambika ubusa, cyangwa akajya ku gasozi agatuka umuhisi n’umugenzi.

Aba babyeyi bakavuga ko ibi bimaze kuba intandaro yuko n’abana nabo bamaze kwigira indakoreka nabo bagatukana nk’ababihuguriwe, nyuma yuko babikomoye ku babyeyi babo.

Gatete Beatha ni umubyeyi urerera muri ako Karere, yavuze ko ubusinzi bukabije mu bagore buri kwangiza umuryango nyarwanda. Yagize ati:

"Nawe umubyeyi uri kunywa agasinda, akaba yakwiyambika ubusa akanatuka umuhisi n’umugenzi! Abana nabo bamaze kwigana ababyeyi babo gutukana, hatagize igikorwa umuryango nyarwanda wakwangirika."

Claudian Divid Mushabe ni umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, yavuze ko bagiye gushaka uko baganiriza abo bagore bakareka ubu bisinzi n’ibindi bikorwa bibambika isura mbi aho aho batuye.Yagize ati:

"Abo bagore tugiye kubegera tubahugure kugira ngo bagabanye ubusinzi no gusebya umuryango nyarwanda."

Akarere ka Nyagatare gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ni kamwe mu turere turindwi (7) tugize intara y’i Burasirazuba, kakaba kagizwe n’imirenge 14 utugari 106 n’imidugudu 630, gakunze kugaragaramo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi n’inzoga zitemewe zizwi nka zebra waragi ahanini biturutse ku miterere yako aho gahana imbibi n’ibihugu bibiri by’abaturanyi aribyo Uganda na Tanzania.

Yanditswe na Zigama Theonetse.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo