Dore ibyo utemerewe kwinjirana i Burundi kuva ku itariki ya 22 Kanama 2019

Minisiteri ishinzwe kurengera ibidukikije yatangaje ko kuva tariki 22 z’uku kwezi bibujijwe kwinjiza no gukoresha amashashi atabora mu Burundi ndetse uzabirengaho azahanwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ejo kuwa kabiri, minisitiri Dr Déo-Guide Rurema yavuze ko amashashi atabora mu Burundi akiri gukoreshwa cyane nyamara itegeko riyabuza.

Abaturage bo mu gihugu cy’u Burundi, bavuga ko ubundi buryo bwo gutwaramo butangiza ibidukikije buvugwa budahagije mu gihugu.

Mu mwaka ushize, leta y’u Burundi yasohoye itegeko ribuza ikoreshwa ry’amashashi atabora mu gihugu, itanga amezi 18 yo gushyira mu bikorwa iri tegeko no kugabanya ayo mashashi.

Minisiteri yo kurengera ibidukikije ivuga ko nubwo hasigaye amezi atandatu ngo icyo gihe cyatanzwe kirangire, amashashi atabora akomeje gukoreshwa cyane kandi ngo ni menshi ku isoko.

Muri aka karere, u Rwanda (mu mwaka wa 2008) na Kenya (mu mwaka wa 2017) nabyo byaciye ikoreshwa ry’amashashi atabora, uretse mu bikorwa by’ubuvuzi n’imiti.

Igihugu cya mbere cyaciye ikoreshwa ry’amashashi atabora ku isi ni Bangladesh, mu mwaka wa 2002.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo