Nyuma yo guca amande umuturage ngo kuko atazi gusoma, RRA yiseguye

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) cyatangaje ko cyiseguye kuri Nsabimana Dominique waciwe amafaranga ibihumbi bibiri kuko atazi gusoma.

Inyemezabwishyu yanditseho ko uyu Nsabimana Dominique aciwe amande n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) kubera ko atazi gusoma, yasakajwe ku mbugankoranyambaga kuwa 25 Kamena 2019,abantu benshi bagaragaza ko ari akarengane gakomeye uyu mugabo yahuye nako, ari nako abenshi bibaza niba mu Rwanda hari itegeko rihana umuntu utazi gusoma.

Nsabimana Dominique waciwe amafaranga yo kutamenya gusoma atuye mu Ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Rusizi mu Murenge wa Nyakarenzo.

RRA itangaza ko isaba imbabazi kubera ko kutamenya gusoma ntaho byanditswe ko bihanirwa n’amategeko mu gihugu cy’u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro cyanyujije ubu butumwa kuri Twitter bugira buti, “Twiseguye kuri Bwana Nsabimana Dominique waciwe amafaranga yiswe ayo kutamenya gusoma kuko ntaho ateganyijwe mu itegeko.”

RRA yakomeje ivuga ko ubu uyu mugabo yamaze gusubizwa amafaranga ye nyuma y’uko bicaranye n’Akarere ka Rusizi bagasuzumira hamwe imiterere y’ikibazo.

Kugeza ubu abakozi baciye Nsabimana Dominique amafaranga ngo bari gukurikiranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko ibyabaye kuri Nsabimana ari we wenyine byabayeho, atari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda NISR) bwerekana ko 30% by’Abanyarwanda batazi gusoma no kwandika, bakaba biganjemo abari hejuru y’imyaka 25. Gusa,Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, ivuga ko hari intego y’uko mu mwaka wa 2024 Abanyarwanda bazi gusoma no kwandika bazaba bageze ku kigero cya 90%.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo