RSSB ihomba miliyari 20 kubera mituelle

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwitegenyirize bw’abakozi (RSSB) kivuga ko gisohora amafaranga menshi mu kwishyurira abanyamuryango bakoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) ugereranije n’ayo baba batanze.

Ikaba ariyo mpamvu umusanzu wo gutanga ubwisungane mu kwivuza, Mituele de sante ushobora kwiyongera dore ko ayo mafaranga atangwa ariyo RSSB yakabaye yifashisha mu kwishyura imiti. Ibi bivuze ko abakiriya bakoresha imiti myinshi iruta amafaranga batanga bikaba bihahombya RSSB miliyari 20 ku mwaka.

Ibi RSSB yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Kanama 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru cyagaragazaga ishusho y’iki kigo mu mwaka w’ingengo y’imari warangiye (kuva muri Nyakanga 2018-Kamena 2019.)

Muri uyu mwaka iki kigo cyagize urwunguko ruri hejuru kuko binjije agera kuri miliyari 1000, bivuze ko hiyongereyeho 13% ugereranije n’umwaka wari wabanje. Ku ntego iki kigo cyari kihaye harenzeho 12%.

Umuyobozi mushya wa RSSB, Tusabe Richard

Umuyobozi mukuru wa RSSB, Tusabe Richard avuga ko bishyuye amafaranga menshi ugereranijwe n’ayatanzwe n’abanyamuryango ba Mituweli de Sante.

Yagize ati, “Hari ikinyuranyo kinini, miliyari hafi 20 y’ikinyuranyo hagati y’ayo abaturage batanga n’ayo tubishyurira. Mu mwaka ushize abanyamuryango batanze amafaranga agera kuri miliyari 33, ariko twe (RSSB) twishyuye agera kuri miliyari 47.”

Ni izihe ngamba zihari zo kugabanya iki cyuho kiri hagati yatangwa n’abaturage ndetse n’ayishyurwa na RSSB?

Leta ntifite gahunda ya vuba yo kongera amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo igabanye intere ndende y’amafaranga yishyurira abaturage ahubwo izashaka amafaranga inyuze mu bundi buryo.

Mu ngamba zafashwe harimo no gukorana n’ibindi bigo nka Telecom na polisi, haracyari ikibazo cyo kumenya aho andi mafaranga azava mu gihe aba bafatanyabikorwa batanga atarenze kuri miliyari 10 kandi hakenewe izigera kuri 20 kugira ngo atangwa n’abaturage ahure n’ayo RSSB ibishyurira.

Ku bijyanye n’abakozi ba RSSB bivugwa ko badashoboye aha Tusabe Richard yavuze ko atari byo ko ahubwo ikiriho ari ugushaka uko bakongererwa ubushobozi yaba mu guhabwa amahugurwa no kubahemba neza.

Tusabe ati, “Icyo dusaba ni imiyoborere y’abakozi, ese iyo akoze ikosa bigenda gute? Ese arambagizwa ate? Uyu munsi inzira iragoye. Kugira ngo nguhane biragoye kuko bisaba ngo ubanze wandike? N’ibindi bidukumira mu mikorere yacu.”

Ntiyiyumvisha uko umukozi ashobora guhembwa ibihumbi bitarenze 800Frw ngo acunge miliyari 1000, ati, “Umukozi ucunga miliyari 1000Frw kandi ahembwa ibihumbi 800Frw urumva ko bigoye…Umusaruro uzavamo nawe urawumva.”

Umwaka ushize w’ingengo y’imari iki Kigo gishinzwe Ubwiteganyirize bw’abakozi RSSB kinjije amafaranga y’u Rwanda miliyari 45, muri uyu kinjiza miliyari 48 mu gihe kihaye intego yo kwinjiza miliyari 57 mu mwaka utaha.

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo