Dore uko wateka ibikoro n’ibitoki bitekeshejwe amamesa

Muraho nshuti bakunzi ba Radiotv10 by’umwihariko abakunzi b’igikoni, uyu munsi tugiye kurebera hamwe uko wateka ibikoro n’ibitoki bitekeshejwe amamesa, maze ubuzima bukarushaho gutohagira.

Niba wifuza gutegura neza iri funguro, banza wiyegereze ibi bikoresho bikurikira, ariko wibuke kubanza gukaraba neza n’isabune intoki kugira ngo wkureho microbes.

 Ibikoro bikasemo uduce duto
 ibitoki bihase neza
 amazi make
 amavuta y’amamesa
 puwavuro
 Igitunguru
 Maggi
 Ifu y’ndagara
 Umunyu

Dore uko bikorwa niba warangije kwiyegereza ibyo bikoresho:

 Fata ibikoro n’ibitoki ubitogose
 Katiramo puwavuro
 Shyiramo ifu y’indagara n’umunyu na maggi
 Camutsa amavuta y’amamesa mu yindi nkono namara gushya
ukatiremo igitunguru
 sukamo bya bikoro n’ibitoki, maze ujye bisimbiza kugira ngo
bidashirira
 Birekereho iminota itanu ku muriro muke cyane.
 Nyuma y’iminota 5 biba byamaze gushya ushobora guhita
warura ukabitegura ku meza.

Hari nubundi buryo wategura ibikoro, nko kuba wabiteka mu mazi
yibishyimbo (amamininwa), ubundi nuko ushobora no kubitigosa mumazi gusa.

Ibikoro ni bimwe mu biribwa bitaboneka cyane ariko bifitiye umubiri wacu akamaro kanini. Ni kimwe mu bihingwa bikurira mu butaka nk’imyumbati n’ibijumba.

Hari abantu bitiranya ibikoro n’ibijumba ariko burya biratandukanye. Ibikoro bikungahaye ku ntugamubiri zitandukanye nka vitamini, imyunyungugu, ibinyasukari na poroteyine. Ni byiza kandi ku muntu wabujijwe amavuta na muganga kuko nta binure bigira. Ikindi ni uko ari ibiribwa byoroshye gutekwa.

Byakusanyijwe na Malaika Nathacha bikosorwa na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo