MIGEPROF mu nzira yo gukaza itegeko rihana abakora icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

MIGEPROF mu nzira yo gukaza itegeko rihana abakora icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF, iravuga ko igiye gukorana n’inzego z’ubutabera ngo amategeko agenga ibihano bihanishwa abakora ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahanwe, k’uburyo butajenjetse.

Abanyamategeko bo basanga bikigoye, ko uwakoze ihohoterwa rishingiye kugitsina yahamwa n’iki cyaha ngo kuko akenshi ntabimenyetso bimushinja biboneka kuko abarikorerwa babihisha, ngo bakurikiranwa mu gihe umuturage wese abaye isoko y’amakuru ashyikirizwa ubutabera.

Mu gihe leta y’u Rwanda ishyiraho ingamaba zinyuranye zigendereye guhashya ihhohoterwa rishingiye ku gitsina, bamwe mu bari n’abategarugori bo basanga iki kiri imbogamizi, ari ibihano bidakarishye bihabwa ufatiwe muri iki cyaha, bituma n’umugore uhohoterwa atabivugwa atinya ko yabivuga umugabon we ntafungwe, ibibazo bikarushaho kudogera. Jacqueline kyesige ati” hari igihe kimwe usanga amategeko ajenjetse bigatuma n’umugore ahishira ko yahohotwe kuko aba yibaza uko byagenda abivuze uwamuhohoteye ntahanwe”

Ibvugwa n’abaturage kandi bifite imisusire n’ibivyugwa na bamwe mu banyamategeko gusa bo babona ikibazo kibanze kikiri kw’ibura ry’ibimenyetso bishinja ukekwaho gukora icyaha cy’ihohotera. Kuri bon go mbere y’uko ibihano bireberwa mundorerwamo yo kujenjekerwa, ko hakwiye gushwa uburyo ibimenyetso byakusanywa. Maitre steven gatari ni umunyamategeko. Maitre steven gatari ati” ubundi umuntu akurikiranwa kuko hari ibimenyetso rero kuba umuntu yakoze icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina ariko ntawe umushinja, ntiyahanwa. Icyo abanyarwanda bakwiye gukora ni ukuba ijisho rya bagenzi babo bagatanga amakuru”

Impungenge z’abari n’abategarugori bakorerwa ihohoterwa zirasa naho zumvishwe na ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, kuko MIGEPROF ivuga ko iri munzira yo gukorana n’inzego z’ubutabera mukugena amategeko mashya, yagena ibihano biremereye kandi byanagera k’ubanyabyaha batabonewe ibimenyetso. Ministri Nyirasafari Esperance ati”Hari aho usanga itegeko rihana uwakoze icyaha cyo guhohotera ryoroshye k’uburyo butaterwa ubwoba abandi. Ubu rero turi kuvugana na ministeri y’ubutabera kugirango amategeko yongererwe ubukana kandi abe yanahana utarezwe”

ihohoterwa rishingiye ku gitsina risobanurwa nk’igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo, ushingiye kuri iki gisobanuro birashoboka ko uwahohoterwa yabigira ibanga bigatuma ibimenyetso bibura, byorohera uwakoze icyo cyaha guca ubutabera murihumye.