Bamutima w’urugo mu rugamba rwo guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

Bamutima w’urugo mu rugamba rwo guhangana n’amakimbirane yo mu miryango

Ubwo yasozaga itorero rya ba mutimawurugo, ryari rimaze iminsi icyenda ribera I nkumba, ministeri w’intebe anastase murekezi yabasabye gushyirahamwe ndetse no gutanga umusanzu mukurandura amakimibirane akirangwa mu miryango ngo kuko ahanini ariyo ntandaron y’ubwicanyi bubera mu miryango.
Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Migeprof nayo yashimye ubwitange bwa bamutima w’urugo muguharanira imibereho myiza y’imiryango. Gusa inongeraho ngo imihigo ikomeje.

Akanyamuneza kari kenshi ku maso ya abamutimawurugo barsoje itorero ryabo, mu mpuzankano ya gisirkire n’akarasisi, bashize amanga berekanye ibyo bigiye muri iri torero ryari rimaze iminsi icyenda.

Uretse uruhare basanzwe bagira mu gukemura bimwe mu bibazo birangwa hirya no hino mu miryango, kuribo kandi ngo, nyunma y’iri torero ry’igiciro cya kane , imihigo irakomeje.

Uruhare ntangarugero rw’aba mutimawurugo, runashimingarwa na ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango. Kuri ministeri Nyirasafari Esperance ngo bakwiye gukataza bakongera ibyo bakora.

JPEG - 197.2 ko

Avuga nk’uwari uhagarariye guverinoma y’u Rwanda , ministeri w’intebe Anastase muerekezi ,nawe yashimiye umusanzu wa buri munsi w’umugore, yibutsa kandi akamaro k’umugore mu iterambere ry’umuryango, gusa asaba ba mutimaw’urugo guharanira kuba ku isonga mu gukemura amakimbirane yo mu miryangoa.

Ati” perezida wa repubulika y’u Rwanda yantumye ngo mbashimire, umutima utuje muhorana. Gusa nano turabatumye ngo mugende mufatanye n’inzindi nzego, muguhashya amakimbirane yo mu miryango. Ntabwo dushaka gukomeza kumva impfu ziturutse kuri ayo makimbirane”

Iki cyiciro cyasoje itorero rya ba Mutimawurugo 456 ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Mutimawurugo, komeza usigasire ibyagezweho wubaka umuryango w’agaciro’. Ni icya kane kuva 2014 aho abamaze kugera ku 1323 bamaze gutozwa