Leta y’Urwanda yongeye gushyira kw’isoko imwe mu migabane yayo

Leta y’Urwanda  yongeye gushyira kw’isoko imwe mu migabane yayo

Ni imigabane isaga ibihumbi 99 ifite muri banki I&M ingana na 19.81% by’imigabane yose y’iyi banki. Ni amafaranga leta y’u Rwanda ivuga ko igiye gushora mu mishinga minini by’umwihariko mu kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.
Minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko kugurisha imigabane biri muri gahunda yo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa bya leta.

Imigabane isaga ibihumbi 99 leta y’u Rwanda ifite muri banki I&M Bank yitezekuyibyaza amafaranga miliyari 11.5 y’amanyarwanda.

Ni amafaranga ivuga ko izatanga nk’icyiciro cya mbere cyo kwishyura imigabane ifite mu mushinga wo kubaka Ikibuga cy’indege cya Bugesera.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi igaragaza uku kugurisha imigabane ya leta nk’ibiri mu murongo wo kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa bya leta.
nkuko Jonathan Nzayikorera umuyobobozi muri minisiteri y’imari n’igenamigambi uhagarariye inama y’ubuyobozi muri iyi banki I&M.

Ku rundi ruhande ariko minisiteri y’igenamigambi ntihakana ko muri rusange U Rwanda rufite imishinga migari ikeneye ingengo y’imari itari nke.
Ariko inavuga ko igifite imigabane mu bigo by’imari, muri Kompanyi zinyuranye ishobora gushyira ku isoko ry’Imari n’Imigabane buhoro buhoro.

Umugabane umwe muri iyi leta yashyize kw’isoko buri wese ubyifuza ashobora kuwugura ku mafaranga 90. Imigabane mike umuntu ashobora kugura ni 1000, mu gihe kitarenze iminsi 17 uhereye kuri uyu wa kabiri.