Amarembo arafunguye kubifuza gusura imfungwa n’abagororwa bimuriwe muri gereza nshya iri I Mageragere

Amarembo arafunguye kubifuza gusura imfungwa n’abagororwa bimuriwe muri gereza nshya iri I Mageragere

Urwego rwa RCS ruravuga ko amarembo afunguye kubifuza gusura imfungwa n’abagororwa baheruka kwimurirwa muri gereza nshya iri I Mageragere.

Ubu muri gereza ya nyarugenge izwi nka 1930 hasigayemo abagabo 44 n’abagore 536 mu bihumbi bitatu bari bahafungiye. Abari bayifungiyemo ubu bacumbikiwe muri gereza nshya iri I Mageragere mu karere ka Nyarugenge, urwego rwa RCS rushinzwe imfungwa n’abagororwa rugaragaza nk’ iyujuje ibyangombwa bisabwa.

Ukurikije ibyo CIP Sengabo Hillary,umuvugizi wa RCS yabwiye radi0tv10 ngo amarembo arafunguye ku washaka gusura imfungwa n’abagororwa muri iyi gereza nshya. Urwego rwa RCS ruvuga kandi ko ruri kwiga uburyo abagore basigaye muri gereza ya nyarugenge ya 1930 nabo bakwimurirwa mu magereza y’abagare arimo arimo iya Ngoma,nyamagabe n’iya musanze mu gihe abagabo bari basanzwe muri aya magereza ngo bazimukira mu ya Rubavu.

JPEG - 36.3 ko

Icyakora uru rwego ntirutangaza igihe nyakuri ibi bizashyirirwa mu bikorwa.
Icyitwaga gereza ya 1930 kirasa n’ikitakiriho mu gihe abasigaye baba bamaze kwimurwa.

Ariko inyubako yahoze ari iyi gereza yo ngo ntizasenywa nkuko Fred Mugisha umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imyubakire mu mujyi wa kigali yabibwiye RadioTV10.

Inyubako ya gereza izwi nka 1930 iri mu nyubako zubatswe n’abakoloni b’ababiligi zisigaye mu Rwanda muri uyu mwaka yitiriwe.

JPEG - 359.7 ko

Magingo aya muri gereza nshya iri I Mageragere imaze kwimurirwamo ibihumbi 2500 by’abaribafungiye mu yarizwi nka 1930 .

Gereza ya Mageragere kandi ngo ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa ibihumbi 9000,ikaba Izimurirwamo abagabo 3000 bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge (1930) n’ 5500 bari bafungiye mu ya Gasabo.