Usain Bolt na Simone Biles bahembwe nk’abakinnyi b’umwaka

Usain Bolt na Simone Biles bahembwe nk’abakinnyi  b’umwaka

Umunya Jamaica Usain Bolt usiganwa kumaguru muri metero ijana n’umunya America Simone Biles uzwi mu mikino ngororamubiri bahembwe nk’abakinnyi beza b’umwaka, Ibi bihembo byatanzwe na Academie ya Laureus World Sports Awards byaraye bitangiwe ahitwa Monte Carlo mu mugi wa Monaco.

Bolt iki gihembo akaba agihawe kunshuro ya kane, kunshuro ya mbere yagihawe mu mwaka 2009,2010,2013 ndetse na 2017.Bolt yatwaye iki gihembo ahigitse umukinnyi wa basketball LeBron James ndetse n’umukinnyi w’umupira w’amaguru Cristiano Ronaldo.

Muri ibi birori kandi Nico Rosberg uheruka gusezera mu mukino wa Formule 1 nyuma yo gusoza umwaka ari ku mwanya wa mbere yahawe igihembo cy’umukinnyi watunguranye w’umwaka.

JPEG - 85 ko
JPEG - 58.7 ko