Malawi nticyohereje vincent murekezi kuburanishirizwa mu Rwanda

Malawi nticyohereje vincent murekezi kuburanishirizwa mu Rwanda

Urukiko rukuru rwa Malawi rwatesheje agaciro ubusabe bw’ u Rwanda bwo kohereza Vincent Murekezi ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside.

Uru rukiko ruvuga ko uburyo ubu busabe bw’u Rwanda buteye budahagije kugirango yoherezwe, hari ibindi bikwiye kwigwaho n’impande zombi, ibyiyongera ku kuba ngo nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha ibihugu byombi bisanzwe bifitanye .

Icyakora ubushinjacyaha bw’U Rwanda buvuga ko bukomeje ibiganiro n’ubutabera bwa Malawi .

Patrick Chilunga Chirwa umucamanza mukuru w’urukiko rukuru rwa Lilongwe muri Malawi , yemeza ko icyaha cya Jenoside gifite uburemere bwatuma Malawi yohereza abakekwayo kugira uruhare muri Jenoside mu gihugu icyo aricyo cyose.

Gusa avuga ko uko ubusabe bw’ u Rwanda bwo kohererezwa uyu Vincent Murekezi ngo aburanishwe n’ubutabera bwo mu Rwanda buteye bidahagije ngo yoherezwe.

WATIPASO MZUNGU umunyamakuru w’ikinyamakuru the Newtimes uri muri Malawi avuga ko ibi biniyongera kandi ku kuba ngo u Rwanda na Malawi nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha ibihugu byombi bifitanye nkuko uyu mucamanza abitangaza.

Uru rukiko rukuru rwa Malawi rwemeza ko icyakorwa gishoboka ari ubwumvikane hagati ya minisiteri z’ububanyi n’amahanga n’izishinzwe umutekano imbere mu bihugu byombi.

Ku ruhande rw’ u Rwanda ariko umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana avuga ko leta y’ u Rwanda yizeye ubutabera bwa Malawi ariko inakomeje ibiganiro .

Gusa urukiko rukuru rwa Lilongwe muri Malawi rwatangaje ko rukomeza gukurikirana Murekezi Vincent ku byaha byo kunyereza imisoro aregwa n’ikigo cy’imisoro n’amahoro cya Malawi ibyaha yakoze mu mwaka wa 2008.

Polisi ya Malawi yataye muri yombi kw’italiki ya 8 z’ukwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2016, aho yageze mu mwaka wa 2003.

JPEG - 139.3 ko

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi aratangaza ko impapuro zo gufata Murekezi bwazitanze mu mwaka wa 2009, bwongera kuzitanga 2011.

Murekezi Vincent yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Gacaca rw’i Tumba muri Huye, aho yakatiwe gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda butangaza ko rufite ku rutonde abantu 647 bugikurikirana by’umwihariko

Mu gihe urugereko rwashyiriweho gukomeza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda ruvuga ko kuzakomeza gukorana n’inzego za guverinoma zigicumbikiye abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu gukurikirana dosiye 5 rwasigiwe.