MTN yatangije serivisi yitwa Mokash izatuma abakiliya bayo bizigama bakaka n’inguzanyo

Ubu buryo bushya Sosiyete ya MTN yamuritse ifatanyije na CBA Commercial Bank of Africa ,ni uburyo bwo kubitsa no kuguriza bwiswe MoKash. Umuyobozi mukuru wa MTN MOMO Arthur Rutagengwa arasobanura ibisabwa kugirango umuntu yemererwe gukoresha MoKash.

Yagize ati : Bigusaba ko nibura kugira Numero ya MTN ikwanditseho, kuba waragerageje gukoresha service za MTN.

Ubu uburyo bukora hifashishijwe telephone iyo ariyo yose kumufatabuguzi wa MTN ,aho ukanda *182# ugakurikiza amabwiriza.

Ni uburyo butandukanye na MTN MOMO kuko bwo uzajya ufata inguzanyo hagendewe ku mafaranga ufite kuri iyo konti yawe. Iyi nguzanyo izajya yishyurwa nyuma y’ukwezi hariho inyungu ya 9%, naho kubikije we akazajya yungukirwa 7%. Gusa iyi nguzanyo ihera ku giceri cy’ijana (100) ikageza ku bihumbi magana atatu (300.000) . Bukaba ari uburyo bujya gukora nka Banki ,kuko umutekano wabwo wizewe kuko baba bafite SimCard zibabaruyeho.

Ubu buryo busanzwe bukoreshwa mu bihugu duhana imbibi nka Tanzaniya,Uganda na Kenya, aho bwashowemo amafaranga angana na miliyoni 12 za madolari, buje mu Rwanda mu rwego rwo gufata neza abakiliya ba MTN, kuko iyi nguzanyo izajya igoboka umuntu ukoresha MTN MOMO mu gihe ahuye n’ikibazo akaba yakwiguriza akoresheje MoKash.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo