DRC : Amatora ntashoboka muri uyu mwaka

Pierre Kangudia Mbayi minisitiri ushinzwe ingengo y’imari mu repubulika iharanira demokarasi ya Congo, ku wa gatatu w’iki cyumweru yemeje ko bitoroheye guverinoma kurekura amafaranga asaga miliyari na miliyoni 800 by’amadorali ya amerika yo gutegura amatora muri uyu mwaka.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri hoteli ya guverinoma, Mbayi yagize ati :« N’ubwo ibintu bigenda bijya mu buryo, bizakomera ko dusohora miliyoni n’ibihumbi 800 by’amadorali muri uyu mwaka. Aho bigeze, mpisemo kuvugisha ukuri.Nakifuje ko tuyabona ariko ntayo mbona.Ibi niteguye kubisobanurira buri wese, twarabigaragaje ».

Kuri minisitiri ushinzwe ingengo y’imari, ngo guverinoma iramutse itanze aya mafaranga nk’uko byifuzwa na CENI, ngo hari ibikorwa byinshi bitaba bigikozwe kuko ngo bikomeye gukura miliyari hafi 2 z’amadolari ya Amerika mu mbumbe ya miliyari 7 zigenewe ibikorwa byose muri rusange bigomba gukorwa muri uyu mwaka wa 2017.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo