Afurika iracyari inyuma bikabije mu by’ingufu z’amashanyarazi

Afurika iracyari inyuma bikabije mu by’ingufu z’amashanyarazi

Hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu byo munsi y’ubutayu ngo biracyari mu bukererwe bukabije mu rwego rwo kwihaza ku by’ingufu zisubiramo ugereranyije n’ahandi ku isi.

Nk’uko raporo ya banki y’isi yasohotse ku wa gatatu tariki ya 15 Gashyantare, ibigaragaza , ngo kimwe cya kabiri cya miliyari y’abaturage basaga 2/3 by’abatuye Afurika yose, ntibaragerwaho n’amashanyarazi ya nyayo.

Ngo uyu mubare wose ni uw’abbagikoresha amatadowa akoresha petrole cyangwa za buji ngo rimwe na rimwe bishobora no gutera ibibazo by’uburwayi ababikoresha nk’uko iyi raporo ikomeza ibigaragaza.

Iyi raporo ariko igaragaza ko ku myaka ishize uyu mugabane wa Afurika wagaragaje iterambere rifatika mu by’ingufu n’ubwo hakiri intera ndende yo kwiruka.

Muri izo ntambwe umushinga Lighting Africa w’umunyasenegali w’umuhanzi Akon, ngo umaze gutuma abanyafurika basaga miliyoni 15 bo mu bice by’icyaro bagerwaho n’ingufu z’amashanyarazi aturutse ku ngufu z’imirasire y’izuba ndetse ukaba ufite intego yo guhaza abagera kuri miliyoni 250 kugera mu mwaka wa 2030.

JPEG - 1.2 Mo

Mu myaka 10 ishize ngo ibihugu bigenda bigaragaza iterambere mu gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba harimo Ghana, Kenya, Tanzaniya ndetse n’u Rwanda ngo aho usanga hirya no hino mu bice by’icyaro har umubare w’abaturage bamaze gukangukira izi ngufu bashyize inyakiramirasire Panneaux solaire ku bisenge by’inzu zabo.

Banki y’isi ngo itanga ngo imaze gutanga inkunga ingana n’amadorali miliyoni 260 yo kongera ingufu mu bikorwa byo kuzamura ingano y’amashanyarazi muri Kenya, Rwanda, Niger ndetse na Zambiya.

Source : RFI