Imibare y’abana bakura neza nyuma yo kuvuka batagejeje igihe irarushaho kuzamuka-OMS

Imibare y’abana bakura neza nyuma yo kuvuka batagejeje igihe irarushaho kuzamuka-OMS

Ubushashatsi bw’agashami k’umuryango w’abibumbye kita kubuzima OMS buravuga ko imibare y’abana bavuka batagejeje igihe bagakura neza ntakibazo igenda yiyongera.

Irizamuka ry’imibare y’abana bakurana ubuzima buzira umuze nyuma yo kuvuka batagejeje igihe, OMS isobanura ko ryatewe n’ingamaba zo konsa abo bana amashereka ya banyina hirindwa uburwayi ubwo aribwo bwose bwaturuka mu kubakamishiriza.

Mu bushashatsi bugaragara nk’inkuru nziza k’ubuzima bw’abana bwashyizwe hanze n’agashami k’umuryango w’abibumbye kita kubuzima OMS, butanga ikizere ku mikurure izira umze y’abana bavuka batagejeje igihe.

Ni ubushashatsi bwakorewe ku mpinja 4,274 bavutse hagati y’ibyumweru 23 na 24 biheruka.

Kuri OMS ngo izi ni impinduka zikomeye ugereranyije n’ubuzima bw’abavukaga mu myaka icumi ishize aho abenshi bavukanaga ikibazo cy’ubumuga butandukanye bwo mu mutwe ndetse no kudindira mu mikurire. Ngo izi mpinduka ni umusaruro wo kwita kuri izi mpinja byumwihariko.

Iyi ntambwe kandi iragaraza ukwiyongera kuko, mu bana 30% bavutse batagejeje igihe mu 2002 kugeza 2003 30 % gusa aribo bagize imikurire myiza. Ni imibare yakomeje kuzamuka, aho abavutse bakanakura neza mu 2008 kugeza mu 2011, bageraga kuri 36%.

Nubwo iyi ntambwe yishimwa ariko ngo abita k’ubuzima bw’aba bana bagomba kubahozaho ijisho no kuko bijenjekewe ibintu byahinduka isaha ku isaha.

JPEG - 83.2 ko

Ubusanzwe Umwana utagejeje igihe asobanurwa nk’umwana wavutse mu gihe kiri munsi y’ibyumweru 37 akavukana ibiro biri munsi ya 2 n’amagarama 500.naho ugejeje igihe akaba uwavutse mu gihe cy’ibyumweru biri hagati ya 37 na 42 kandi akavuka afite ibiro biri hagati ya 2 na magarama 500, kugeza ku biro 4 n’amagarama 500.

Imibare ya OMS kandi igaragaza ko hakiri urugendo kuko Abana basaga ibihumbi 350 bapfa buri mwaka batarageza ku myaka itanu muri Afurika kubera ingorane bakomora ku kuvuka batagejeje igihe cy’amezi icyenda .biterwa ahanini n’imirimo yimvune ikorwa na banyina mu gihe babatwite.