Burundi : Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro

Burundi : Leta y’u Burundi yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro

Leta y’uburundi yatangaje ko ititabira ibiganiro bihuza abarundi biteganijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gashyantare I Arusha muri Tanzania.

Ijwi ry’america ryatangaje ko ibi byahamijwe n’itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa reta,aho rigaragaza ko Uburundi nubwo bwakiriye ubutumikre ariko ko budashobora kubyitabira.Impamvu nyamukuru butanga ngo ni uko butakwicarana na bamwe mu bagize uruhare mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza.

Aba ngo barimo abo mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse na Jamar Benomar intumwa idasanzwe y’umunyamabanga mukuru wa Loni bashinja kuba intambamyi y’amahoro yemwe ngo bakaba badashira amakenga n’umuhuza muri ibi biganiro Benjamin Mukapa.

JPEG - 235.2 ko