Mozambique yirukanye abanya Tanzania badafite ibyangombwa

Mozambique yirukanye abanya Tanzania badafite ibyangombwa

Umubare w’abanya Tanzania birukanwa bavanwa mu gihugu cya Mozambique ukomeje kwiyongera.

Inkuru y’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania ivuga ko ibarura rimaze gukorwa n’ubuyobozi bwa Mozambique rigaragaza ko kuri ubu habarurwa abanyamahanga benshi bari mu gihugu bihabanye n’amategeko barimo abanyatanzania 132.

Ku ruhande rw’uwungirije minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Dr Suzan Kolimba avuga ko ari ibarura ritareba abanyatanzania gusa ahubwo ko ari umugambi leta ya Mozambique yihaye wo kwirukana abanyamahanga badafite ibyangombwa bibemerera kuba ku butaka bw’icyo gihugu.

Ni mu gihe hadashize iminsi leta ya Tanzania na yo ifashe icyemezo cyo kwirukana ku butaka bwayo abanyamahanga bahatuye badafite ibyangombwa barimo n’abafite iby’ibihimbano.