Yeo Pogba umubyeyi ubyara aba Pogba ati Jose Mourinho niwe ufite urufunguzo rw’amarira y’abavandimwe

Yeo Pogba umubyeyi ubyara aba Pogba ati Jose Mourinho niwe ufite urufunguzo rw’amarira y’abavandimwe

Umubyeyi w’umumama wabyaye Florentin Pogba na Paul Pogba aratakambira Jose Mourinho kutamubabariza abana k’umukino baza guhuriramo wa Europa League.

Muri Europa League imikino ibanza ya 1/16 umukino uhuza Saint Etienne yo mu bufaransa iraza kwakirwa na Manchester United yo mubwongereza, umukino uza guhuriramo abanvandimwe babiri Florentin Pogba na Paul Pogba.

Mama w’abavandimwe baza kuba bahanganye mu kibuga Paul Pogba na mukuru we Florentin Pogba arasaba umutoza wa Manchester United Jose Mourinho,kutaza kumubabariza abana kubwe arifuza ko amakipe yombi yaza kunganya ntihagire utaha ababaye ngo undi atahe aseka.

Impamvu uyu mubyeyi yasabye Mourinho kuba yaza kubigiramo uruhare nuko abona neza ko Manchester United itozwa na Mourinho,ariyo ifite ubushobozi bwokuba yatsinda umukino bijyanye n’ubushobozi bw’abakinnyi ifite ndetse n’ubushobozi bw’umutoza.

JPEG - 53.9 ko

Yeo Pogba uyu mubyeyi afite abahungu bose bakina umupira w’amaguru, ntago ari Florentin Pogba na Paul Pogba gusa, kuko bafite undi muvandimwe Mathias Pogba nawe ukina umupira w’amaguru mugihugu cy’ubuholande mw’ikipe ya Sparta Rotterdam.

JPEG - 516.5 ko

Saint Etienne ikinamo Florentin Pogba iraza kuba ikinira umukino ubanza mu bwongereza ku kibuga cya Manchester United Old Trafford,umukino wokwishyura ukazabera mufaransa kuri Geoffroy Guichard.

Ikipe ya Saint Etienne itozwa n’umutoza Christophe Galtier ubu iri ku mwanya 5 muri shampiyona y’igihugu cy’ubufaransa mugihe Manchester United iri kumwa wa 6 muri shampiyona y’ubwongereza.

PNG - 504.8 ko