Afurika y’Epfo : Abahinzi bararira ayo kwarika bitewe na “Armyworm”

Afurika y’Epfo : Abahinzi bararira ayo kwarika bitewe na “Armyworm”

Muri Afurika y’Epfo batangiye kwibasirwa n’amapfa aterwa n’udukoko two mu bwoko bwa Armyworm turya icyo aricyo cyose duhuye nacyo, ibyatumye umusaruro inganda zabonaga ugabanuka ku buryo budasanzwe.

Abahinzi b’ibibigori baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko umusaruro wabo umaze kugabanukaho 8%, ni mu gihe abafite inganda batangaza ko ibizanwa n’abahinzi byagabanutse cyane.

Abahanga mu by’ubuhinzi muri Afurika y’Epfo bagaragaza ko utu dukoko dushobora kwirindwa mu gihe imiti yaterewe igihe gusa ngo aho ikibazo kigeze biragoye ko haricyo abahinzi barokora.

Abahinzi nabo basanga ikibazo gikomeye kuko ngo bagereranyije n’umwaka ushize, umusaruro w’uyu mwaka won go ushobora kutazanga n’imbuto z’umwaka utaha.

Umuhinzi Jacques Prinsloo ati : “Inganda zigiye guhura n’ikibazo gikomeye kuko utu dukoko turya buri kimwe tugezeho, ubwo rero ibigori bihagije abantu bose ntibizaboneka, nkuko byari bisanzwe buri mwaka, tuzanahura n’ikibazo cy’imbuto umwaka utaha.”

Afurika y’Epfo ihuye n’iki kibazo mu gihe nta myaka yari ishize ihuye n’ikiza El Nino cyasize ikibazo cy’inzara muri icyo gihugu.

Prinsloo akomeza agira ati : “Birazana ingaruka zikomeye, njyewe bigiye kumpombya amafaranga ari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni, birakomeye ndetse sinzi uko bigiye kugenda.”

Utu dukoko twa Armyworm dufite inkomoko muri Amerika y’Epfo twatangiye kugaragara muri Afurika y’Uburengerazuba umwaka ushize wa 2016 tugenda dusambara no mu bindi bice by’umugabane gusa aho twageze ngo dusiga duhombeje benshi.

Mu bihugu bimaze guhura n’iki kibazo ku mugabane wa Afurika birimo Zambia, Zimbabwe, Afurika y’Epfo na Ghana, gusa ngo ibi n’ibyo byahuye n’igihombo gikomeye mu gihe ibindi bihugu birimo Malawi, Mozambique na Namibia nabyo birimo iki cyorezo cy’udukoko turya icyo aricyo cyose dusanze mu murima.