Blaise Compaoré agiye kujyanwa mu rukiko

Blaise Compaoré agiye kujyanwa mu rukiko

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Burkina Faso rwategetse gukurikirana Blaise compaore wahoze ayobora iki gihugu ndetse na guverinoma ye yose bitarenze muri Werurwe uyu mwaka.

Ibi byatangajwe n’umushinjacyaha muri uru rukiko aho yavuze ko mu bayobozi 30 bayoboranaga na Compaore, 7 muri bo bagomba gukurikiranwa byihuse barimo uwari minisitri w’intebe Luc Adolphe Tiao nkúko BBC yabitangaje.

Twabibutsa ko Blaise Compaore ari mu buhungiro muri Cote d’Ivoire nyuma yo kwegura biturutse ku myigaragambyo yakozwe n’abaturage bamusaba kuva ku butegetsi muri 2014,akaba ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa rya Thomas Sankara kuko nyuma y’urupfu rwe yavuze ko ari impanuka.

PNG - 450.2 ko
JPEG - 105 ko