Babiri bakekwaho kwivugana Kim Jong-Nam bamaze gutabwa muri yombi

Babiri bakekwaho kwivugana Kim Jong-Nam bamaze gutabwa muri yombi

Muri Koreya ya Ruguru, abagore babiri ni bo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Kim Jong Nam ,mukuru wa perezida wa Korea ya ruguru.

Igipolisi cya Malaysia cyemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’umugore witwa Siti Aishah w’imyaka 25 ukomoka muri Indonesia nk’uko pasiporu ye yabigaragazaga.
Uyu mugore akaba afashwe akurikiye uheruka gufatwa kuwa gatatu witwa Doan Thi Huong w’imyaka 28 ukomoka muri Vietnam nk’uko BBC yabitangaje.

Igipolisi kivuga ko abo bagore bafatiwe ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur aho Kim Jong-nam yafatiwe n’burwayi kubera video iberekana bari iruhande rwa nyakwigendera.
Kim Jong-nam, mukuru wa Kim Jong Un, ku wa mbere nibwo yafatiwe n’uburwayi ku kibuga cy’indege cya Kuala Lumpur, aho yari arindiriye indege imujyana aza kwitaba imana ajyanywe kwa muganga.Kugeza ubu ntawe uzi neza uko yishwe gusa ubutegetsi buvuga ko yaba yarahawe uburozi .