Abantu 3% bagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Ebola

Abantu 3% bagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Ebola

Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rikuru mu bijyanye n’ubuhanga muri Amerika bugaragaza ko abantu 3% bagize uruhare mu kwanduza abagera kuri bibiri bya gatatu mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika.

Ibikubiye muri raporo ubu bushakashatsi bwakoze bigaragaza ko abagera kuri 61% bose banduye Ebola biturutse kuri 3% bari bayanduye, gusa nta buryo busobanura neza uko aba bagize uruhare mu gukwirakwiza iki cyorezo ariko ngo ahanini abana n’abasheshakanguhe ni bo bagira uruhare runini mu kuyikwirakwiza nk’uko bikubiye muri raporo iri shuri ryashyize ahagaragara.

Aba bashakashatsi bakaba bavuga ko kumenya ikigero cy’abakwirakwiza Ebola bitanga icyizere mu kuzabafasha kumenya uburyo bayikwirakwiza bityo bikazaborohera mu kureba icyakorwa ngo umubare ntiwiyongere.

Mu mwaka wa 2014-2015 ni bwo ubwandu bwa Ebola bwiyongereye mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika aho abarenga 28,600 bayanduye,ndetse abasaga
11.300 irabahitana.

Prof. Steven Riley umwe mu bashakashatsi mu ishuri ry’I London mu Bwongereza, avuga ko ubushakashatsi bwakorewe I Freetown mu murwa mukuru wa Sierra Leone, bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka 15 ndetse n’abakuze barengeje imyaka 45 bagiye bagira uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Ebola.

Nk’igitekerezo cye bwite,Steven avuga ko biterwa n’imyitwarire iranga abari muri iki kigero aho usanga akenshi baba bagomba kwitabwaho igihe cyose bitewe n’imyaka ndetse n’intege nke baba bafite nk’uko byagiye bivugwa na benshi baba hafi yabo.

Indwara ya Ebola ni indwara yandura cyane iyo uwayanduye ahuye n’utarayandura. Baba basuhuzanyije cyangwa basangiye cyangwa bagendanye, umwe akagira ubwo akora ku wundi cyangwa agakora ku gikoresho icyo ari cyose uwanduye yakozeho.
Ibimenyetso biranga uwayanduye birimo umuriro mwinshi, kuribwa umutwe cyane, kubabara mu ngingo, gucika intege, kuruka ndetse no kuva amaraso ahari umuyoboro wose usohoka uva mu mubiri w’umuntu ugera hanze nko mu mazuru, mu kanwa, mu matwi n’ahandi hose.