Arsene Wenger : Byaba igitangaza gusezerera Bayern Munich

Arsene Wenger : Byaba igitangaza gusezerera Bayern Munich

Nyuma y’umukino ubunza wa 1/8 mu mikino ihuza amakipe yabaye ayambere
iwayo ku mugabane w’uburayi wabaye aho ikipe ya Arsenal yandagajwe
bikomeye n’ikipe ya Bayern Munich iyitsinze ibitego 5-1 umutoza Arsene Wenger
asanga byasaba ibitangaza kugirango azabashe gusezerera iyi kipe.

Nkuko yabitangarije itangazamakuru umutoza w’umufaransa utoza ikipe ya Arsenal yavuzeko bitoroshye gusobanura uko umukino wagenze nyuma yo gutsindwa ibitego 5-1. yavuzeko ibitego bitanu aribyinshi mu minota 90 y’umukino ati birumvikana ikipe ya Bayern munich yari yatwiteguye neza kandi uburyo bakinaga wabonaga bashaka kurangiza akazi kose mu mukino ubanza ntabwo byoroshye rero kuruhande rwacu, bakoresheje imbaraga zose kandi byatanze umusaruro.