Jules Ulimwengu wa Rayon Sports n’abandi barashinjwa gushaka gutorokesha Salima i Burundi

Abakinnyi batandukanye bakina muri shampiyona ya hano mu Rwanda barimo Jules Ulimwengu ukinira Rayon Sports, barashinjwa gushaka gutorokesha umunyarwandakazi Salima, wabafashije kubona irangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bakamujyana i Burundi.

Nkuko uyu mubyeyi yabibwiye umunyamakuru wa Radiotv10, ngo ibi byamamare mu mupira byaramwiyambaje bimusaba ko yabibaruzaho nk’abana be hanyuma akabaha kopi y’irangamuntu ubundi bakazamuha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 100 ndetse na Rwf50.

Yagize ati ":...baraje bansaba ko mbibaruzaho ngo bazampa amafaranga maze nanjye mbikora ntyo..."

Nkuko uyu mubyeyi yakomeje abivuga nyuma y’aho inzego zibishinzwe zije kuvumbura ayo manyanga, aba kinnyi bagiye kureba uyu mubyeyi bamusaba ko bamujyana mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi gusa ntibyakunda kuko nta mafaranga y’urugendo yari afite.

Salima yagize ati :"...narababwiye nti ese ndagenda nte nt’amafaranga y’urugendo?...sinagombaga gusiga umwuzukuru wanjye."

Salma aganira n’umunyamakuru wa Radio TV 10 yavuze ko abandi bari basangiye ikibazo na Ulimwengu barimo na Nimubona Emery uzwi nka Kadogo wa Police FC.

Magingo aya abakinnyi bane muri 24 bafite ikibazo cy’indangamuntu ni bo byagaragaye ko bazibonye mu nzira inyuze mu mucyo.

Aba barimo Ndizeye Samuel na Irakoze Saidi ba Rayon Sports cyo kimwe na Munyakazi Yussuf Lule na Nimubona Emery uzwi nka Kadogo ba Police FC.

Bagenzi babo uko ari 20 bo ntabwo bemerewe gukina umwaka w’imikino utaha muri shampiyona y’u Rwanda nk’abanyarwanda, ndetse bivugwa ko bashobora guhita basabwa no gusohoka mu gihugu kuko banakinjiyemo mu buryo budakurikije amategeko.

Aba barimo:

1. Tokoto André (Mukura Victory Sports)
2. Ntate Djumaine(Yakiniraga AS Kigali)
3. Harerimana Rachid Léon( yakinaga muri AS Kigali)
4. Idi Djumapili(Etincelles)
5. Girukwishaka Fabrice
6. Habonimana Jimmy Abdoul(Etincelles)
7. Kavumbagu Nahimana Guy(Etincelles)
8. Ndikumana Mussa
9. Irakoze Saidi(Rayon Sports)
10. Ndikumana Magloire(Police FC)
11. Bigirimana Yahya(yanyuze muri Rayon Sports)
12. Idi Saidi Djuma (Mukura VS)
13. Ismael Wilondja(yatandukanye na Mukura VS)
14. Ulimwengu Jules(Rayon Sports)
15. Nininahazwe Fabrice(yatandukanye na AS Kigali)
16. Ndoriyobija Eric(Police FC)
17. Cyitegetse Bogard(AS KIgali)
18. Ntahobari Assouman(Mukura VS)
19. Ndayishimiye Hussein (Gicumbi FC)
20. Hakizimana Kevin(Police FC)
21.Mussa Muryango(yanyuze muri AS Kigali)

Yanditswe na Protais Mbarushimana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo