Musanze: Abantu barenga 10 bahitanywe n’igitero cy’abitwaje intwaro bataramenyekana

Mu ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwaje intwaro zirimo imbunda baraye bagabye igitero mu mirenge irimo uwa Musanze aho amakuru agera kuri Radiotv10 avuga ko nubwo umubare w’abahasize ubuzima utaramenyekana neza ariko bari hejuru y’icumi.

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Niyibizi Aloys yabwiye yavuze ko ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro ryakeye ariko ko batamenye aho bariya bagizi ba nabi baturutse n’impamvu y’ubu bwicanyi.

Yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko muri iki gitondo inzego zitandukanye zahagurutse ubu ziri gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iperereza kuri ubu bwicanyi ritangire.

Uyu muyobozi avuga ko inzego z’umutekano zahise ziwukaza kugira ngo aba bagizi ba nabi badakomeza iyi migambi mibisha.

Avuga kandi ko inzego zitandukanye zirimo guhumuriza abaturage kubera ubu bwicanyi bwaraye bukorewe abo mu miryango yabo n’abaturanyi babo.

Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko butagira icyo buvuga kirambuye kuri iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi [gusa bwemera ko cyabaye], buravuga ko buri kwegeranya amakuru arambuye ku buryo mu masaaha ari imbere umuyobozi w’akarere agiye guhura n’abanyamakuru agatangaza amakuru arambuye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo