Greeg Schoof Umunyamerika ufite Radio yafunzwe mu Rwanda na we yafunzwe

Pastor Greeg Schoof, umuyobozi wa Radio Amazing Grace (Radio Ubuntu Butangaje) yafunzwe, muri iki gitondo na we yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda.

Bwana Schoof - ni Umunyamerika - yari agiye gukoresha ikiganiro n’abanyamakuru cyahise kiburizwamo, mu kumufata uyu mugabo yumvikanye avuga ko atazi impamvu afashwe.

Polisi ntacyo iratangaza ku gufatwa kwe, gusa yari afite urupapuro rumusaba kwitaba urwego rushinzwe kugenza ibyaha mu Rwanda uyu munsi.

Aho ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigiye kubera we n’abanyamakuru bahageze ba nyiraho banga ko binjiramo ku mpamvu zitasobanuwe, nk’uko umunyamakuru wa BBC wari uhari abivuga.

Mu gihe yarimo abwira abanyamakuru ko yangiwe kwinjira aho yari yateguye guhurira n’abanyamakuru nibwo polisi yahise iza imuta muri yombi.

Schoof amaze igihe mu rubanza na leta y’u Rwanda yafunze Radio ye iregwa gukora ibiganiro birimo ivangura no gupfobya abagore.

Mu kwezi kwa Gicurasi, Schoof yatsinzwe ikirego nyuma yo kujurira mu rukiko rukuru ku ifungwa rya Radio ye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo