Ejo Perezida Paul Kagame azahura na Drogba

Ku munsi w’ejo itariki ya 9 Ukwakira 2019, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame azahurira na Didier Drogba mu nama ngarukamwaka y’urubyiruko ivuga ku ikoranabuhanga yiswe Youth Connekt Summit Africa.

Sin aba banyacyubahiro bazitabira iyi nama dore ko umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Urubyiruko avuga ko mu Baminisitiri b’urubyiruko mu bihugu bigize Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU), nabo bazitabira, aho abagera kuri 20 bamaze kwemeza ko bazayitabira. Izabera muri Kigali Arena ifungurwe na Perezida Paul Kagame.

Iriya nama kandi izitabirwa n’umushoramari Ashish Thakkar, ufite ibikorwa bye mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda n’Ubwongereza.

Uyu yatangije uruganda rukora telefoni zigezweho zitwa Mara Phones.

Usibye Didier Drogba wamamaye mu ikipe ya Chelsea yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza, akaba ari uwo muri Cote d’Ivoire, hazaba harimo n’abahanzi bakomeye muri Africa barimo uwo muri Nigeria witwa Patrick Nnaemeka Okorie uzwi cyane ku izina rya Patoranking.

Hatumiwemo kandi abahagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, (UNDP), bakorera mu bihugu byose bya AU.

Inama izaba guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 09 -11 Ukwakira, 2019.

Izabera mu nyubako mberabyombi igezweho ya Kigali Arena iri mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ikaba yakira abantu 10 000 bicaye.

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye iyi nama kuva yatangira muri 2013 avuga ko hari akamaro igirira urubyiruko rwayitabiriye. Kimwe mu by’ingenzi ni uko ruhura n’abantu bafite ibitekerezo bitera abagitangira ubushabitsi akanyabugabo, bakitinyuka bagakora.

Ati:“Ikintu cy’ingenzi nabonye muri iyi nama ni uko rwiyemezamirimo muto ahura n’abandi bakuze bakazamura urwego rwe bakamutera akanyabugabo (inspiration) agakora akiteza imbere.”

Atanga urugero rw’umunyemari w’Umushinwa witwa Jack Ma waje muri imwe muri ziriya nama agatanga ikiganiro yemeza ko cyagiriye benshi akamaro.

Undi ngo ni umuhanzi w’icyamamare Aliaune Damala Badara Akon Thiam wamenyekanye cyane ku izina rya Akon na we waje agatanga ikiganiro cyafashije benshi.

Uyu rwiyemezamirimo ufite uruganda rutunganya ibikomoka ku buhinzi rukabyongerera agaciro, avuga ko Youth Conneckt Summit Africa muri iki gihe yashyizeho gahunda iha urubyiruko uburyo bwo kurushanwa mu mishinga ikoze neza ikazahabwa inkunga. Iki na cyo aragishima.

Youth Conneckt ku rwego rwa Africa igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kane ariko izayibanjirije zari izo ku rwego rw’u Rwanda gusa.

Biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu bagera ku bihumbi 10.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo