RDC: Tshisekedi yiteguye gupfira mu rugamba rwo kugarura umutekano mu gihugu

Mu Burasirazuba bwa DR.Congo, hashize imyaka irenga 25 harahindutse indiri y’inyeshyamba n’imitwe y’irwanya ubutegetsi bwa Congo cyangwa ubw’ibihugu bituranye.

i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, niho Perezida Tshisekedi yari kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, akaba yaraganiye n’abaturage mbere yo gufungura ikigo cy’ubushakashatsi gipima umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu karere ka Africa, (Institut international de l’agriculture tropicale (IITA) de Kalambo), cyafunguwe ku mugoro wo ku wa kabiri tariki 8 Ukwakira 2019.

Tshisekedi yabwiye abaturage ko yiteguye no kuba yapfira mu rugamba rwo kugarura umuteno muri kariya gace.

Ati “Urugamba rwacu ruzaba ari urwo kugarura amahoro, amahoro asesuye, amahoro akenewe ku mutekano w’igihugu cyacu. Muri urwo rugamba munyizere, niteguye no kuba napfa kugira ngo agerweho.”

Perezida Tshisekedi ubwo yiyamamarizaga kuyobora RD.Congo umwaka ushize, yavuze ko azanashyira ibirindiro bya Gisirikare mu Burasirazuba bwa Congo mu rwego rwo guhangana n’imitwe y’inyeshyamba imaze igihe ishinzeyo ibirindiro, igatera umutekano muke Akarere icyo gihugu giherereyemo.

Félix Tshisekedi avuga ko amabuye y’agaciro ari muri kiriya gihugu ari yo atuma habaho umutekano muke aho imitwe y’ingabo ishyira imbaraga ahari ayo mabuye

Raporo y’Umuryango Mpuzamhanga uharanira uburenganzira bwa muntu ufatanyije n’abashakashatsi bo muri Congo Kinshasa yagaragaje ko abasirikare bakuru muri kiriya gihugu ari bo bacunga igice kirimo amabuye y’agaciro giherereye muri Kivu, iy’Amajyepfo n’iy’Amajyarugura.

Iyi raporo ivuga ko abasirikare banze kuba aho inkambi zabo ziri ahubwo bakajya kuba hafi y’ahari ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro uvuga ko RDC irimo imitwe 130 y’ingabo zihora zirwana ku mpamvu zitandukanye.

Institut international de l’agriculture tropicale (IITA) de Kalambo bya byavuzwe mbere ko mu muhango wo kugifungura hazaba hariyo ba Perezida, b’u Burundi, Kenya, u Rwanda na Tshisekedi, ariko Uhuru Kenyatta na Paul Kagame ntibahageze, hariyo Olusegun Obasanjo, wanitiriwe kiriya kigo, uyu akaba yarabaye Perezida wa Nigeria na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed ndetse n’Umuyobozi wa Banki nyafurika itsura Amajyambere (BAD), Akinwumi Adesina nk’uko bitangazwa na Radio Okapi.

Inkuru ya BBC

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo