Abantu bishimiye ifoto ya Pique ateruye umwana yabyaranye na Young Grace

Umuhanzikazi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace uherutse kwibaruka umwana w’imfura, yagaragaje ifoto ya Pique babyaranye ateruye imfura yabo.

Uyu muhanzikazi wabyaye bitangazwa ko Pique batagikundana, yashyize iyi foto kuri Instagram ye ayiherekezaho amagambo agira ati “Fam” ashaka kuvuga “Family” cyangwa “Umuryango.”

Iyi foto igaragaza Pique afite akanyamuneza, amwenyura,…bamwe bayishyizeho ibitekerezo bavuga ko bibashimishije.

Uwiyita pfry cvob yagize ati “Wow nice I ‘m happy so much so cute this picture” bishaka kuvuga ngo “Ni byiza, nshimishijwe n’iyi foto nziza.”

Undi witwa Solange Utetiwabo ati “Yooo Imana ishimwe pe.”

Abandi bo banenze Young Grace wagaragaje iriya foto kandi uriya mugabo babyaranye yarakunze gutangaza ko batagikundana.

Uwitwa aime_wa_ruboneza “Njye nukuntu yakwihenuyeho mu binyamakuru. Sinamwereka n’umwana wanjye.”

Hari n’abahise babyuriraho bavuga ko aba babyeyi bakwiye gushingira urukundo rwabo ku mfura bibarutse bakiyunga, bagasubirana.
Uwitwa mahorofa ati “Ako mana papa diamante ubundi umwana yuzuza ibintu byose ndabikunze cyane.”

Naho mutoni_agnes1 we ati “Sha muganire musubirane”

Iyi Foto Young Grace yayishyizeho, iri kumwe n’indi y’umubyeyi na we ateruye umwana we yishime.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo