Abamugariye ku rugamba n’abafite ubumuga bo mu Majyaruguru bagiye gufashwa kwiteza imbere

Arenga miliyoni 29 niyo agiye gufasha abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bo mu Turere twa Musanze na Burera kwiteza imbere biciye mu kubigisha imyuga no kubabumbira mu makoperative.

Umuryango utegamiye kuri leta ufasha abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga RECOPDO niwo ugiye gufasha aba bantu ku mafanga yatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere UNDP nyuma yo kugaragaza umushinga wahize indi mu irenga 200 barushanwaga.

Kwizera Habimina Louis ushinzwe ibikorwa muri Recopdo yemeye ko inkunga izagera kubo igenewe

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga Kwizera Habimana Louis avuga ko uyu mushinga ugiye gufashiriza rimwe abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga mu kwiteza imbere mu buryo burambye.

Tuzabigisha imyuga irimo kudoda inkweto, kudoda imyenda n’ibijyanye n’ikoranabuhanga, ibi bizabafasha kwibeshaho no kubeshaho imiryango yabo kuko usibye uwamugariye ku rugamba cyangwa ufite ubumuga n’imiryango yabo nayo nk’abana cyangwa abafasha babo nabo bazungukira mu bikoresho n’ubumenyi.” Kwizera akomeza avuga ko abazahugurwa bazanafashwa gushinga koperetive kugeza yanditswe n’Urwego rw’Igihugu rw’Amakoperative.

Komiseri Fred Nyamurangwa yishimira ko hari ibikorwa bihuza abafite ubumuga n’abamugariye ku rugamba

Fred Nyamurangwa komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero avuga ko ari byiza guhuriza hamwe abafite ubumuga n’abakomerekeye ku rugamba muri gahunda yo kubateza imbere.

“ Ibi ni byiza cyane kuko ari ugufasha abafite ubumuga bose kwikura mu bukene bajya mu bukire, inkunga rero twe tubaha yambere ni ibitekerezo tukanabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bitekerezo. I Mutobo tuhafite amashuri aterwa inkunga na WDA yigisha imyuga igatanga n’impamyabumenyi zemwe, twe nicyo tuzabafasha kuko iyo abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga bafite umwuga nti bashobora kuburara.”

Komiseri Nyamurangwa akomeza avuga ko kugeza ubu habarurwa abamugariye ku rugamba bagera ku 3600 ariko bagenda biyongera buri uko abaganga bemeje ubumuga ku bantu bashya.

Kangwagye Justice umuyobozi mu kigo cy’Igihugu k’imiyoborere (RGB) asaba RECOPDO kuzakoresha inkunga bahawe icyo bayisabiye ikagera ku bagenerwa bikorwa.

Uruhare rwa Leta mu gufasha abafite ubumuga ni ntagereranwa kuko mu igenamigambi igihigu gifite abahawe umwanya ufatika akaba arinayo mpamvu uyu mushinga watewe inkunga na RGB, UNDP na Minisiteri zitandukanye kugirango abafite amahirwe make mu buzima (abafite ubumuga) bazamuke kandi bazamuke bafite ubumenyi bubabeshaho.”

Kangwagye akomeza avuga ko bafasha RECOPDO gushyira mu bikorwa uyu mushinga no kubashakira izindi mbaraga mu gufasha abafite ubumuga.

Uyu mushinga wose hamwe uzatwara miliyoni 29.480.000 Rwf harimo 25.000.000 yatanzwe na RGB ifatanyije n’abafatanyaikorwa bayo n’ibihumbi 440 byatanwe na RECOPDO ari nayo uzawushyira mu bikorwa.

Aya mafaranga azagenda ku bikoresho bizafasha abagenerwa bikorwa 75 mu mahugurwa, ibikoresho bazahabwa nyuma y’amahugurwa n’andi azabafasha gushinga amakoperative yabo cyangwa ayo bazahurizwamo n’abandi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo