Impinduka y’abaminisitiri muri guverinoma ya Morocco

Impinduka z’aba minisitiri muri Guverinoma ya Morocco yabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Ukwakira 2019, yari igamije gushyiraho abayobozi bafite ubunararibonye hakurikijwe ubushobozi bwabo.Nkuko Nyiricyubahiro, Umwami Mohammed VI yabitangaje ku itariki ya 30 Nyakanga 2019.

Nkuko bigaragara mu ruhererekane rw’abayobozi ba Guverinoma ya Morocco, ubu igizwe n’umubare wuzuye w’abaminisitiri ndetse n’abandi bake bahagariye abandi bazakora ibishoboka byose kugira ngo hakore abafite ubushobozi ndetse no kubagaragariza neza inshingano zabo ndetse no gutuma bataba ingwizamuronko cyangwa ngo bavangavange inshingano.

Izi mpinduka nanone zabayeho binyuze mu kongera, gushyira hamwe no gukuramo inzego zimwe na zimwe, biri muri gahunda yo gukora ibigezweho binakorwa n’ibindi bihugu byateye imbere.

Nyiricyubahiro, Umwami Mohammed VI n’abaturage ba Morocco bategerezanyije amatsiko ibyo iyi guverinoma izabagezaho nyuma y’aho abayobozi bashyizweho hakurikijwe ubushobozi bwabo ndetse n’ubunararibonye bafite.

Iyi si guverinoma iri mu kwaha kw’inzobere mu bumenyi n’ikoranabuhanga gusa, ahubwo ni guverinoma ishyize imbere gukorera mu matsinda no guhuza imbaraga, ndetse no guhagurukira kunoza umurimo.

Guverinoma nshya iri kugarura umubano mu bya politiki dore ko birigukorwa na benshi muri iki gihugu hagendewe mu guhitamo abakozi bahize abandi, ari nabyo bifungura amarembo kuri bose hatitawe ku mpamvu za politiki ndetse n’amashyaka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo