Director Godfather asesekaye mu Rwanda

Ikirangirire muri Afurika, mu kuyobora indirimbo ziri mu buryo bw’amashusho,Mike Ogoke, wamenyekanye nka Director Godfather mu gitondo cy’uyu munsi yasesekaye i Kigali i saa moya zuzuye.

Uyu mugabo wavukiye mu gihugu cya Nigeria, ariko akaba akorera ibikorwa bye byo gutunganya no kuyobora indirimbo mu buryo bw’amashusho, yaje i Kigali azanywe n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki future Records, David Pro, mu rwego rwo kwigira hamwe iterambere ry’umuziki nyarwanda ndetse n’iterambere ry’umuziki muri rusange, usibye ko hari n’indi mishinga yabahuje batifuje gutangariza itangazamakuru.

Uyu Director Godfather niwe muyobvozi wa mbere ku mugabane wa Afurika wayoboye indirimbo mu buryo bw’amashusho, dore ko bamutaziye Hype Wiliams wa Afurika.

Uyu rurangirwa mu gufitora, gutunganya no kuyobora indirimbo mu buryo bw’amashusho, yakoranye n’abahanzi nyafurika batandukanye barimo Flavour, Tuface,Psquare, Dbanj, Davido, Diamond Platnumz, Rayvanny,Eddy Kenzo,Bebe Cool, Yuri da Cunha,Nsoki,Burna Boy,Akothee,Papa Dennis, Jah Prayzah ndetse n’abandi.

Si ibyo gusa kuko yanakoranye n’ibyamamare mpuzamahanga birimo Busta rhymes, Rick Ross ndetse n’abandi.

Mike Ogoke yageze i Kigali, uyu munsi ku itariki ya 14 Ukwakira 2019 akaba azagenda ku wa 17 Ukwakira 2019.

Mu minsi igera kuri 3 agiye kumara mu Rwanda biteganyijwe ko azatanga amahugurwa kubakora umwuga nk’uwe mu Rwanda.


Inkuru ya Sango Khamis.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo