Ruhango: Uwishe umugore we akamutaba mu gikoni urukiko rumukatiye BURUNDU

Ndikumana Celestin ukurikiranyweho kwica Umugore we akamutaba mu Gikoni, Kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Ukwakira, Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rumuhamije icyaha cyo kwica ku bushake rumukatira gufungwa burundu.

Isomwa ry’urubanza ryabereye mu Mudugudu wa Nyabihanga, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, aho Ndikumana Celestin yakoreye icyaha.

Urukiko ruvuga ko Ndikumana mu ijoro ryo kuwa 29 Ukwakira 2018 yishe Umugore we ku bushake amukubise umwase mu misaya, arangije amuca umutwe ajya kumutaba mu gikoni gishya cy’inzu bari bujuje bateganyaga kwimukiramo.

Ndikumana wari usanzwe afungiye icyaha cyo gucuruza no guteka kanyanga, amakuru yaje kumenyekana ari uko uwakodeshaga iyo nzu yari yujuje ndetse yanayitashye, nyuma akaza gufungirwa icyo cyaha, inzu igakodeshwa n’undi muturage.

Uyu wakodeshaga, yinjiye mu gikoni akandagiye ararigita asanga muri icyo cyobo harimo igifurumba kizingiyemo umutwe w’umuntu, igihimba kiri ukwacyo ahita atabaza abarutanyi n’inzego.

Gusa ngo mbere y’uko Ndikumana afungwa yari yabwiye Polisi ko Umugore we yamutanye abana atazi aho yagiye.

Urukiko ruvuga ko aho Ndikumana abwiriwe amakuru ko ari we wagize uruhare mu rupfu rw’umugore we yemera ko ari we wamwishe.

Mu iburanisha ry’ubushize Ndikumana yaburanye yemera icyaha ariko asaba imbabazi kuko yabikoze bidaturutse ku bushake, icyo gihe yasabaga ko yarekurwa akajya kwita ku bana 3 babyaranye n’uyu mugore yishe.

Urukiko rusanga ubu busabe bwa Ndikumana budafite ishingiro kuko ubu bwicanyi yabukoze ku bushake kandi abigendereye kuko yahise amutaba akayobya uburari abeshya ko atazi aho Umugore we yagiye.

Urukiko ruvuga kandi ko umurambo wa nyakwigendera wapimwe bagasanga afitanye isano n’umwana we w’umuhungu ku rugero rwa 99,700% ari nabyo bahereyeho bahamya ko uwishwe ari Nyirahabineza Jacqueline Umugore wa Ndikumana.

Urukiko rwamuhanishije igihano cya burundu giteganywa n’ingingo ya 107, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Cyakora abaturanyi bakurikiranye isomwa ry’urubanza, bavuga ko iyo igahano cy’urupfu kiba kigihari aricyo Ndikumana yari guhabwa, kuko bakeka ko n’umugore we wa mbere ariwe waba waramwishe akabeshya ko yiyahuye.

Ndikumana Celestin afite Imyaka 37 y’amavuko Umugore we wa mbere yapfuye yiyahuye, uwa kabiri arahukana, uyu wa Gatatu babanaga batarasezeranye ni we wishwe.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo