Nyarugenge: barasaba ko amazi yabo yakurwamo umunyu

Abaturage bo mu Kagari ka Kavumu, mu murenge wa Mageragere bavuze ko nubwo mumyaka ibiri ishize aribwo bahawe amazi nyuma y’aho bahoze bavoma amazi ya Nyabarongo ingona zikarya abantu batanu bose, bahawe amazi bariruhutsa ariko nyamara hari abahisemo gusubira kuvoma Nyabarongo no gutinyuka ingona dore ko amazi bahawe afite ibinyabutabire byinshi abenshi bakunze kwita imyunyu, cyane cyane abavoma ku ivomo rya Dayoni na Munzenze.

Uwibabambe Michelle waganiriye n’umunyamakuru wa Radiotv10 yagize ati:"...turabashimira ko badukuye mu menyo y’ingona ariko hari abakivoma Nyabararongo kubera ko amazi baduhaye yuzuyemo umunyu ukabije cyane..."

Kaniziyo Mutabazi ntiyagiye kure y’ibyavuzwe na mugenzi we, abiheraho asaba leta ko yabaha amazi meza nkuko yari yabatekerejeho mbere.

Yagize ati :"...aya mazi ni mabi adutera n’indwara, kuyameshesha imyenda biragoye kuko ntafata isabune. Nkuko leta yadutekerejeho na mbere niduhe amazi meza..."

Akarere ka Nyarugenge kasabye aba baturage kuba bihanganye mu gihe igisubizo kirambye kitarabageraho kandi gasaba abo baturage kudasubira kuvoma muri Nyabarongo.

Vedaste Nsabimana, Umuyobozi w’Akerere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu yagize ati:"... iki kibazo turakizi kandi turikugerageza gushaka uko uwo munyu wamarwamo. Turasaba abaturage kutishora muri Nyabarongo kuko ingona bahungaga zakongera kubagirira nabi..."

Mu Rwanda imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC igaragaza ko abagerwaho n’amazi meza ubu,ari 86% , mu gihe 84% ari bo bitabira isukura, intego ikaba ari uko mu myaka itanu iri imbere Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi bose ku buryo nibura nta muturage uzajya akora metero zisaga 500 ajya gushaka amazi.Nyamara ariko hakunze kumvikana abaturage bagaragaza ko bagerwaho n’amazi inshuro ebyiri gusa mu cyumweru, hakibazwa niba iyintego izagerwaho.

Inkuru ya Juventine Muragijemaliya.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo