Gasabo: Abatuye mu gishanga barikwimuranwa imbaraga z’umurengera

Abatuye ku nkuka z’igishanga cya Kacyiru mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kacyiru, akagari ka Kamutwa mu mudugudu wa Kigugu baravuga ko bari kwimurwa aho batuye ariko bigakorwa mu buryo bubahutaza aho ngo inzego z’ubuyobozi ziza kubabyutsa nijoro zikajya kubajyana kubaraza ku murenge.

Aba baturage baravuga ko ubuyobozi bw’umurenge batuyemo buri kubimurana imbaraga z’umurengera ,aho ngo abashinzwe umutekano boherezwa kuza kubafata bakabakomangira mu gicuku ,usohotse akajyanwa uko yakaje aje gukingura aziko akingurira umutabaza cyangwa inshuti ye.

Hari umwe mu baturage baganiriye na Radiotv10 wavuze ko ibyo bakorerwa babona ari nk’ihohoterwa ngo kuko atiyumvisha impamvu umurenge ufata icyemezo cyo kubimura nijoro.

Yagize ati:"...ibi bintu dukorerwa ntibisanzwe kuko siniyumvisha uburyo baza kutwimura nijoro inzego z’umutekano zikaturaza mu biro by’umurenge..."

Umuyobozi w’uyu murenge wa Kacyiru aba baturage batuyemo, Madamu Urugeni Gereturda yahakanye ibivugwa n’aba baturage "ko bababyutsa nijoro icyakora agashimangira ko "igihe kigeze ngo bimurwe kuko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga."

Madame Urujeni kandi yakomeje ahamya ko aba baturage bahawe igihe kire kire ngo bitegure ariko ntibabikozwe.Yagize ati:" aba baturage hashize umwaka bakangurirwa kureka gukodesha amazu yo muri aka gace ariko bakabyanga."

Abaturage bari kwibasirwa n’abakodeshwa ngo kuko ari bo batiza bene amazu umurindi wo gukomeza kwakira amafaranga y’ikodi ntibasenye ngo bave aho bakira ikodi ry’amafaranga nyamara uwo bacumbikiye bashyira ubuzima bwe mu kaga.

Gusa abaturage bo bagaragaza imbogamizi zo kuba "batabona amafaranga yo kujya gukodesha ahandi mu gihe cy’iminsi itatu gusa bahawe n’ubuyobozi buri kubimura."

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo uyu murenge ubarizwamo bwabwiye Radiotv10 ko "iki kibazo batakizi icyakora ko akarere gafite abaturage batandukanye batuye mu manegeka kandi bagomba kuhimuka."

Bene amazu bo baravuga ko ibi biri gukorwa n’inzego zibanze "ari uguhutaza abakiriya babo bigakorwa hagamijwe ko nibabura ababakodeshereza amazu yabo azasaza vuba,agahirima, dore ko muri ibi bihe by’imvura n’imyuzure amazi ayageramo hanyuma yazahirima ntibazahabwe amafaranga y’ingurane hitwaje ko ntanzu ihari."

Icyakora umurenge ukavuga ko ikijyanye no kubaha ingurane cyo bataragitekerezaho ariko ko byihutirwa abakodesha bagomba kuhava kuko ngo bishyira ubuzima bwabo mu kaga.

Aba baturage barasaba leta ko yaborohereza ikabaha amezi abiri yo kwitegura no gushaka amafaranga yo kwimuka, gusa umurenge ukavuga ko iki gihe batagihabwa kuko babwiwe kenshi babima amatwi.

Amategeko ateganya ko mu gihe abaturage bari kwimurwa kubw’impamvu z’igikorwa rusange, inzego za leta zibanza zikabibateguza ndetse nyuma y’uko babariwe agaciro k’imitungo yabo bahabwa iminsi 120 yo kwitegura kandi mu gaciro hakiyongeramo amafaranga angana na 5% by’ayabariwe ubutaka n’inzu byari aho hantu ahabwa nk’indishyi z’akababaro k’umuryango yari atuyemo atakaje.

Inkuru ya Jonathan Bavuganeza.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo