2018/2019, Intara y’amajyaruguru yinjije miriyari 20.7 mu misoro y’imbere mu gihugu

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko imisoro y’imbere mu gihugu yakusanyijwe mu Ntara y’amajyaruguru mu mwaka wa 2018/2019, ingana n’amafaranga y’u Rwanda miriyari 20.7.

Byatangarijwe mu birori byo gushimira abasora mu ntara y’amajyaruguru, byabereye mu karere ka Rulindo kuwa 6 Ugushyingo 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza”.

Imibare yashyizwe ahagaragara na RRA igaragaza ko imisoro yakusanyijwe muri iyi Ntara muri 2018/2019 yarenze intego bari bihaye, kuko bari bahize kwinjiza Amafaranga miriyari 18.15 bihwanye n’ijanisha rya 114%. Ugereranyije n’umwaka wa 2017/2018, habayeho inyongera y’amafaranga miriyari 3.7 bihwanye na 21%.

Naho ku misoro n’amahoro RRA ikusanyiriza uturere, yinjije amafaranga miriyari 6.55 mu gihe bari barihaye intego y’amafaranga miriyari 6.52, mu gihe mu mwaka wa 2017/2018 imisoro n’amahoro RRA ikusanyiriza uturere ku ntego ingana n’amafaranga miriyari 6.01, hakusanyijwe miriyari 6.06, bihwanye n’ijanisha rya 100.8%.

Komiseri Mukuru wungirije wa RRA, Kanyangeyo Agnes, yasobanuye ko zimwe mu mpamvu zatumye iyi misoro yiyongera harimo kuba ubukungu bw’igihugu buhagaze neza, korohereza abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, ikoranabuhanga muri serivise zirebana n’imisoro ndetse n’uruhare rwa Guverinoma mu gushyigikira gahunda zo gukusanya imisoro.

Yasobanuye ko umunsi wo gushimira abasora ari umwanya mwiza iki kigo kiba kibonye wo kumurikira abanyarwanda umusaruro wavuye mu misoro batanze, no gushimangira ubufatanye hagati y’iki kigo, abasora n’izindi nzego.

Kanyangeyo yagize ati “Umunsi wo gushimira abasora ugamije kumurikira Abanyarwanda amafaranga yakusanyijwe akomotse ku misoro n’amahoro, gushimira ababigizemo uruhare bose, no gushimangira ubufatanye hagati ya RRA, abasora, n’izindi nzego”.

Kanyangeyo yasabye abikorera bose kurwanya magendu, kandi bakanakangurira bagenzi babo kugira umuco wo kwaka no gutanga fagitire ya EBM. Yagize ati, “Turabasaba gukomeza guhuza ingufu mu bukangurambaga ku ruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu, ubufatanye mu kubaka umuco wo kwaka no gutanga fagitire ya EBM; kongera ubufatanye mu kurwanya magendu, no gufatanya mu gukangurira abo bireba bose kwandikisha imitungo itimukanwa”.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru Mukanyarwaya Donatha yashimye uburyo Leta y’u Rwanda yabashyiriyeho uburyo butandukanye buborohereza gukora ubucuruzi bwabo bunguka.

Yashimye kandi RRA yashyizeho uyu munsi wihariye wo gushimira abasora, kuko wababereye umwanya mwiza wo kurushaho kungurana ibitekerezo no gusangira amakuru ajyanye n’imisoro.

Yagize ati “Kwizihiza uyu munsi mu buryo bw’ibiganiro bidufasha kurushaho kungurana ibitekerezo ndetse no gusangira amakuru n’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abikorera bagize uruhare kugira ngo imisoro iyi Ntara yinjiza yiyongere, abasaba gukomerezaho kandi bagakebura bagenzi babo bagifite agatima kareharehera kunyereza umusoro.

Yagaragaje bimwe mu bikorwa by’iterambere bikomoka ku misoro byakozwe mu mwaka wa 2018/2019 mu ntara y’Amajyaruguru, harimo gusana umuhanda Base-Rukomo, kubaka imidugudu y’ikitegererezo muri Gicumbi, Burera na Musanze, kubaka ibitaro bya Gatonde, kubaka imiyoboro y’amazi mu bice by’icyaro n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Ndashimira abikorera bose bagize uruhare ngo tubashe nkubona uyu musaruro ushimishije… Umuco wo guharanira kwiyubaka dukoresheje ingufu zacu uragenda urushaho gutera imbere”.

Mu mwaka wa 2019/2020, Intara y’Amajyaruguru itegerejweho kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana n’amafaranga y’u Rwanda miriyari 23.3.

Imvaho nshya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo