Social Mula yahishyuye ko afana Rayon Sports

Umuhanzi nyarwanda Mugwaneza Lambert wamenyekanye nka Social Mula muri muzika yatangarije Radiotv10 ko ari umufana w’ikipe ikunzwe n’abatari bake, Rayon Sports, dore ko bayitaziriye Gikundiro.

Yagize ati:"...ikipe nkunda kandi nshigikira ni Rayon Sports kandi ikundwa n’abandi benshi, ntabwo njye nyikundira mu kavuyo, ahubwo nyikunda bimvuye ku mutima..."

Kanda hano urebe video abyivugira .

Uyu muhanzi kandi yabwiye abanyamakuru ba Radiotv10 ko ubu ari mu mushinga wo gutegura umuzingo w’indirimbo ze, ndetse anasaba abakunzi be kuba bayiteguye ngo dore ko ikoze neza.

Yagize ati:"Iyi alubumu izaba igizwe n’indirimbo 14 ariko ku musogongero w’indirimbo batari bumva ngiye kubakorera indirimbo yitwa ’yayobye’. Ibyiza byinshi ndimo kubibategurira ndanabifuriza n’umwaka mushya muhire..."

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo