Umugore akwiye gutezwa imbere akaba umusemburo w’impinduka-Mme J.Kagame

Mademu Jeannette witabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (ICPD25), yibanda ku myororokere, uburinganire n’ibyateza imbere umugore by’umwihariko, i Nairobi mu kiganiro yatanze yasabye ko hagomye kwibazwa icyakorwa ngo umugore abe umusemburo w’iterambere.

Abantu 6,000 bitabiriye iyo nama, Madame Jeannette Kagame yabasabye gukuraho inzitizi zibuza kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye nyabwo bibeho, no kureba iby’ingenzi bishoboka byafasha umugore kwigeza ku bigezweho.

Yasobanuye ko icyakorwa ari uguca ubukene, ubujiji no kutigirira ikizere byibasiye igice kinini cy’abagore n’abakobwa ku isi, no kwifashisha abagabo bumva akamaro ko gufatanya n’abagore mu iterambere.

Yagize ati “Niba tugomba kugera ku kuboneza urubyaro, niba tugomba kurandura burundu imfu mu gihe cyo kubyara, ndetse no guca burundu ibikorwa by’ihohotera rikorerwa abagore n’abakobwa birimo gukurwaho imyanya ndabgagitsina;

Tugomba gukora tuganisha ku myumvire ihesha uburenganzira umubiri w’abagore n’ejo hazaza habo, tugomba gushyiraho uburyo bwo gusakaza ubumenyi kuri buri wese…”

Avuga ko mu by’ibanze bikenewe cyane ari uko ibihugu byicara hamwe bikanoza gahunda zunganira abagore mu buryo bw’amikoro yatuma bose bagerwaho na serivisi z’ubuzima.

Yamagenye guceceka mu gihe umugore cyangwa umukobwa yakorewe ihohotera, ngo ni ugutiza umurindi umuco wo kudahana, bikaba bigira ingaruka zikomeye ku mitekerereze no gusenyuka k’umuryango.

Madame Jeannette Kagame yasabye ibihugu bihagarariwe muri iriya nama, kuyivanamo ibitekerezo byafasha kubaka ubuyobozi, n’inzego bikomeye mu gushyira umugore mu mirimo no mu myanya ifata ibyemezo.

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yabwiye abitabiriye iriya nama ayifungura ku mugaragaro, ko abakobwa bangana na miliyoni enye (4.000.000) ku isi bacibwa imwe mu myanya ndangabitsina yabo buri mwaka, ibi bijyana n’imigenzo yak era mu bihugu bitandukanye bisigaye bifatwa nk’ihohotera rishingiye ku gitsina by’umwihariko muri Kenya n’ahandi muri Africa biracyakorwa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo